Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

#Kwibuka30:Gasabo-Ndera:Hibutswe abatutsi bahiciwe, hifuzwa ko imibiri yajugunywe mu cyobo yashyingurwa mu cyubahiro

Kuri uyu wa 11 Mata 2024, mu murenge wa Ndera,akarere ka Gasobo hibutswe abatutsi biciwe mu kigo cya Seminari nto ya Ndera na Caraes Ndera, tariki ya 11 Mata wari umunsi mubi kuribo kuko abasirikare ba Habyarimana bahabasanze bakabica urupfu rw’agashinyaguro.

Kuri iyi tariki ya 11 Mata i Ndera abatutsi bari mu kaga

Ibi bigarukwaho n’abatangabuhamya batandukanye barokokeye aha hantu aho bavugako aya matariki yari mabi kuribo ndetse bakavugako ari amatariki badashobora kwibagirwa na rimwe mu buzima bwabo kuko aricyo gihe babuze abantu babo bicwa bazira uko baremwe.

Dr.Vincent Ntaganira yibuka neza uko byagenze kuko muri iki gihe yari ahari aba mubwiherero na bagenzi be kugeza ubwo bagobotswe n’inkotanyi ubwo zari zihageze zikabarokora.

Ati:” Njye nageze hano mvuye i Ruhanga iwacu bari batwishe kuri 11 kuri 15 baraturangiza,noneho ngeze hano mu i Seminari kuko ariho nigaga,ni naho narokokeye,mpasanga abantu bane tuba batanu twihisha muri toilette(ubwiherero) kugeza ubwo hazaga Interahamwe zigenda zinjiramo tuzireba,hazamo n’impunzi tuvamo tujya kwihisha muri Caraes(…)”. Akomeza avugako bagize Imana hakaza inkotanyi zitangira kurasa ababicaga barahunga baragenda inkotanyi zibageraho zitangira kubahumuriza zibabwirako barokotse.

Aha i Ndera kuri uno musozi, hari inzibutso ebyiri za Jenoside yakorewe abatutsi:Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Seminari nto ya Ndera ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi isaga ibihumbi umunani ndetse n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Caraes Ndera ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi isaga ibihumbi 32.

Kuri uyu musozi wa Ndera niho ingabo z’ababiligi n’uz’umuryango w’abibumbye Minoire zari ziri,ariko izi ngabo zatereranye abatutsi ubwo bicwaga ahubwo bahitamo gukiza imbwa n’ibikapu byabo .

Mukobwujaha Immaculee,Perezidante wa Ibuka mu murenge wa Ndera anega bikomeye ibikorwa by’ubugwari by’izi ngabo z’Ababiligi n’iz’umuryango w’abibumbye.

Ati:” Aba Minoire bamaze kuhagera ntabwo bafashije abatutsi bari mu kaga,ahubwo bafashe umwanzuro wo kuzinga ibyabo n’imbwa zabo hanyuma barigendera,rero mu kugenda Interahamwe zivanze n’abasirikare bari baturutse mu kigo cya gisirikare i Kanombe biraye mu batutsi bari muri Caraes barabica(…)”.

Mu mwaka wa 1979 kuri uyu musozi hari icyobo kinini cyane cyacukuwe muri ibi bitaro bya Caraes Ndera, mu mwaka wa 1994 cyajugunywemo imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi,iki cyobo kikaba kiri mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Caraes Ndera,abarokotse bakaba bifuza ko iyi mibiri yakurwamo igashyingurwa mu cyubahiro.

Mudaheranwa Regis, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo yavuze ko ibikorwa byose byo gushyingura imibiri mu cyubahiro hari uko bikorwa.

Ati:” Hari imibiri itaraboneka,hakabaho n’ahantu hadatunganye,mu rwego rw’akarere ka Gasabo rero hari inzibutso zemewe ko zizasigara ku rwego rw’akarere,izisigaye tugafata imibiri tukayijyana muri izo zemewe(…)”.

Ati:”Ibi rero turaza gushaka uburyo, byanze bikunze kuko uburyo burahari,tuzashaka ukuntu byakorwa mu buryo bwiza,tumenya ngo harasabwa iki,nitubimura tuzabashyira hehe,ni ibintu tuzagenda twunguranaho inama hamwe n’abacitse ku icumu”.

Regis,asoza abwira abacitse ku icumu ko ari ukwihangana kandi ko bari kumwe na Leta,ikindi bakanoza ibyo gutanga amakuru kuko hari aho usanga baba bagambiriye kubatoneka,bumve ko bari kumwe n’ubuyobozi bwiza bubari hafi.

Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano baba baje kwifatanya n’abaturage ba Ndera kwibuka30
Abaturage bakurikirana abiganiro,indirimbo,ubuhamya
Urubyiruko intego ni uguharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi
Hafatwa umunota wo gusubiza agaciro abatutsi bambuwe ubuzima muri Jenoside

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!