Saturday, January 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Umuryango Manzi Foundation uvugwaho ubwambuzi wanze kwitaba umugenzuzi w’umurimo kabiri

Umuryango witwa Manzi Foundation Rwanda,ubarizwa mu karere ka Rulindo,umurenge wa Base uravugwaho ibikorwa by’ubwambuzi ushinjwa na Bizimungu Eugene uvugako bamwambuye amafaranga asaga miriyoni enye ndetse ntibanamutangire n’umusanzu w’ubwishingizi muri RSSB.

Ibaruwa Bizimungu Eugene yanditse yishyuza Manzi Foundation Rwanda

Bizimungu Eugene uvuga ko yari umukozi wa Manzi Foundation Rwanda, nkuko bigaragazwa n’inyandiko yagiye ashyiraho umukono nk’uwari umuyobozi wungirije,yandikiye Manzi Foundation Rwanda ku itariki ya 2 Kamena 2023 abishyuza amafaranga asaga miriyoni 4 ariko bakamwihorera bakanga kumwishyura.

Manzi Foundation Rwanda kuki basuzuguye umugenzuzi w’umurimo?

Hibazwa impamvu basuzuguye nkana umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Rulindo bikayoberana kugeza ubwo bahamagajwe inshuro ebyiri ntibitabe.

Iyi ni Hamagara ihamagaza Manzi Foundation kwitaba mu bugenzuzi bw’umurimo mu karere ka Rulindo

Ibi bikaba byaranamenyeshejwe n’umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Rulindo nibwo uyu muryango Manzi Foundation Rwanda wahamagejwe kuri iki kibazo ariko bakanga kwitaba,ku itariki 29 Mutarama 2024 no ku itariki ya 11 Werurwe 2024 Manzi Foundation Rwanda barahamagajwe banga kwitaba mu biro by’umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Rulindo.

Hamagara ya Kabiri Manzi Foundation Rwanda yandikiwe

Ni inde ugomba kubazwa ibikorwa bya Manzi Foundation?

Kugirango ikinyamakuru UMURUNGA kimenye mu byukuri aho cyakura amakuru ajyanye n’umuryango Manzi Foundation Rwanda byaragoranye cyane kuko umunyamakuru yifashishije inyandiko zose zigaragaza ibikorwa by’uyu muryango,zikagaragaza ko Manzi Foundation Rwanda yashinzwe n’uwitwa Manzi Aloys uvugako atuye mu gihugu cy’Ubwongereza.

Manzi Aloys yabajijwe niba ariwe ubazwa ibikorwa by’uyu muryango abihakana yivuye inyuma,avugako we ibyo yabazwa ari ibijyanye na Manzi finance ndetse na Manzi Foundation yo mu Bwongereza. Umunyamakuru yakomeje kumusaba niba yadufasha kumenya uwabazwa amakuru atubwirako byabazwa Gatete Francois Xavier.

Gatete Francois Xavier,UMURUNGA umubajije niba ariwe muyobozi wa Manzi Foundation Rwanda,yarabyemeye ati:” Of course, uko biteye Foundation yitwa Manzi Foundation,nk’uko iryo zina uryumvamo Manzi kandi ukaba wari umaze kuvugana nawe,ni abantu bavuka muri kariya gace bishyize hamwe bahize,turavuga ngo reka habeho gufasha abantu batishoboye,we (Manzi) icyo yadufashaga twarateguraga tukareba ibikorwa bikenewe tukamuha raporo akaduha funds zo gufasha abo bantu(…)”.Gatete avugako Foundation ari iy’abo bantu bishyize hamwe ariko akaba ariwe uyihagarariye nka Represantant wayo.

Ku kibazo cya Eugene uvugako yambuwe,Gatete avugako ngo yahoze akorera indi company ya Manzi Aloys noneho akaza muri Manzi Foundation nk’uko abandi baza ngo ntabwo yari umukozi. Gatete ashimangira ko Eugene yishyuza abantu bataribo.

Gatete Francois Xavier birashoboka ko yaba ari umushumba?

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko UMURUNGA ufitiye kopi igaragaza ko uyu Gatete aragiye cyangwa yahawe uburenganzira busesuye na Manzi Aloys bwo gukurikirana ibikorwa bye,ubu burenganzira akaba yarabuhawe ku wa 17/5/2018.

Umunyamakuru abinyujije ku rukuta rwa X yagaragaje ko Manzi Foundation Rwanda ivugwaho ubwambuzi,Manzi Foundation Rwanda basaba ko havuguruzwa ibihuha byatangajwe, ariko hakibazwa impamvu kugeza magingo aya uyu muryango waba warakomeje gusuzugura nkana umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Rulindo.

https://twitter.com/sam_kabera/status/1775192121558925464?t=OQxfurc3BpDOG_EF5E-oUQ&s=19

Ibaruwa Manzi Foundation Rwanda bandikiye umunyamakuru bavuga ko ibitangazwa ari ibihuha.

Ese byaba biterwa n’iki kuba hari ibikorwa umuntu yagira akanga ko bimwandikwaho?

Mu Rwanda hari ijambo bita “Kuragira” aho umuyobozi runaka cyangwa undi muntu aha imari ye umuntu wigenga akaba ari we uyimucungira ngo we adatahurwa,akenshi bikaba bikorwa mu gihe nyiri imitungo hari izina abashaka kurinda ariko akaba abizi neza ko ashobora gutahurwa nibwo ushobora kumva ngo runaka aragiye imitungo ya kanaka.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Rulindo avugako nta makuru menshi yahita atanga kuri iki kibazo kuko bakiri mu nzira zo kumuhuza n’umukoresha we bikaba bizakorwa ku wa Mbere tariki ya 8 Mata 2024.

 Icyitonderwa: Inyandiko zakoreshejwe muri iyi nkuru harimo ibyahishwe birimo numero z’abantu iza telefoni n’indangamuntu bitewe n’impamvu z’uko kubigaragaza bishobora kubabangamira.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!