Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Base,yibwe asigara amara masa

Mu ijoro ryo ku wa 3 Mata 2024 mu karere ka Rulindo umurenge wa Base muri (Centre)santere y’ubucuruzi ya Base abajura bibye umucuruzi witwa Uwiragiye iduka ryose bararyeza ntibagira icyo bamusigira.

Uyu mugabo yacuruzaga ibikoresho bitandukanye birimo: Radio z’ubwoko bwose ,Telefone z’ubwoko bwose , Television n’ibindi bikoresho byinshi bitandukanye.

Ibyo yacuruzaga bya kabakabaga Miriyoni ebyiri

Uyu mucuruzi avuga ko ibyo bamwibye bifite agaciro ka Miriyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi y’amafaranga y’urwanda (1.700.000frw) akaba avuga ko atari ubwambere bamwibye muri iyi (centre)santere.

Bibye batoboye hejuru muri parafo y’inzu yakoreragamo, akaba asaba ubuyobozi n’inzego z’umutekano kumufasha bagakurikirana iki kibazo.

Muri iyi (Centre) santere ibarizwamo abacuruzi bakomeye n’abafite inganda bakunda gutaka ubujura kandi banafite inzego zirinda iyi (Centre)santere ya Base bishyurwa n’abacuruzi bakoreramo.

Ni ikibazo gihangayikishije iyi (centre)santere ifatwa nk’umujyi w’akarere ka Rulindo kubera ko ari nayo santere nini muri kano Karere, irimo n’isoko rikomeye rya Base.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!