Mu Cyumweru gishize muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abasirikare boherejwe kurwanya M23 na Afurika y’Epfo bamanitse amaboko imbere y’uyu mutwe.
M23 kuri ubu ifite aba basirikare nk’imfungwa z’intamabara nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru National Security News.
Hagati ya M23, SANDF na SADC nta ruhande nta rumwe ruremeza aya makuru ku mugaragaro.
Afurika y’Epfo iri mu bihugu bitatu bigize umuryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) byohereje ingabo mu Burasirazuba bwa Congo gufasha FARDC kurwanya M23.
Mu minsi ishize Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko agiye kohereza ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru, zikajya gufasha ingabo za Tanzania, iza Congo n’iza Malawi kwirukana M23 mu duce two muri Kivu y’Amajyaruguru yigaruriye.
Ingabo za Afurika y’Epfo kandi zishinjwa kwifatanya n’umutwe wa FDLR witabajwe na FARDC ngo uyifashe kurwanya M23.
Amakuru avuga ko izi ngabo za Afurika y’Epfo ziri mu maboko ya M23, zafashwe mu Cyumweru gishize ubwo bagaba ibitero ku birindiro byayo.
National Security News ntibatangaje umubare w’abafashwe n’agace bafatiwemo gusa bavuze ko mubafashwe bishoboka ko harimo n’ingabo za Malawi.
Iyo mirwano kandi bivugwa ko yaba yarapfiriyemo ikanakomerekeramo abasirikare benshi ba Afurika y’Epfo.
Aba baba biyongereye ku basirikare bandi babiri ba Afurika y’Epfo bemejwe na SANDF ko baguye i Masisi ubwo baraswagaho igisasu byaketswe ko cyarashwe na M23.
