Mu Karere ka Nyanza umwarimu akurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa babiri, nyuma yo kurya ibiraha bacuruzaga ntabishyure.
Amakuru avuga ko uwatawe muri yombi ari uwitwa Ntivuguruzwa Thomas wari asanzwe ari umwarimu ku Kigo cy’ishuri rya Nyanza TSS.
Uwatanze amakuru yavuze ko hari ku mugoroba umwarimu Ntivuguruzwa yari mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza mu isanteri ya Butatsinda, abona utwana tubiri tw’udukobwa ducuruje amasambusa bakunze kwita ibiraha.
Andi makuru yamenyekanye ni uko uwo mwarimu wari wasinze, yasabye abo bana bombi kumugurisha ibiraha ariko akajya kubirira mu macumbi y’ikigo cy’ishuri rya Nyanza TSS yabagamo.
Ngo bageze mu icumbi ry’ishuri yabagamo, arya bya biraha abimaze avuga ko agomba kubasambanya muri iryo joro.
Umwe muri abo bana uri mukigero cy’imyaka 15 y’amavuko we arabyanga asohoka aho, undi we arabyemera gusa amubwira ko agomba kumuha amafaranga ibihumbi 10 Rwf.
Uwatanze amakuru yakomeje avuga ko uwari wasohotse, nawe yaje kwinjira maze bose baryama ku buriri bumwe na mwarimu Thomas.
Bucyeye mwarimu Thomas yaje kwishyuzwa amafaranga ibihumbi 10 Rwf yasambanyirije wa mwana n’ayibiraha, yanga kuyatanga abo bana nabo banga gusohoka.
Ati: “Ngo yaje kubafungurira asigira urufunguzo umuzamu w’ayo macumbi noneho abana basa n’abavuza induru naho umuzamu nawe ahamagara umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze araza nawe ahamagara Thomas amusaba ko yatanga ibyo bihumbi 10 Rwf nayo yaririye ibiraha bikarangira.”
Yakomeje agira ati: “Aratsemba, yanga kuyatanga maze wa muyobozi na we niko guhamagara DASSO ziraza, zimwambika amapingu, zimujyana kuri RIB naho abana bajyanwa kuri Isange One Stop Center, kwa muganga.”
Ngabonziza Jeremie, Umuyobozi w’Ishuri rya Nyanza TSS riri mu Butansinda bwa Kigoma, yatangaje ko ibyavuzwe biri gukorwaho iperereza.
Yagize ati: “RIB yamujyanye bari gukora iperereza.”
Ntivuguruzwa Thomas ngo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana nk’uko amakuru yamenyekanye.
Ntivuguruzwa Thomas yigishaga mu ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Telecommunication) mu ishuri ryahoze ari ETO Gitarama kuri ubu ryitwa Nyanza TSS.
Amakuru avuga ko uwo mwarimu asanzwe afite umugore n’abana gusa ngo yari yatandukanye n’uwo mugore.
Mu Karere ka Nyanza si ubwambere humvikanye abarimu basambanya abana kuko mu minsi yashize mu ishuri rya Saint Trinite Nyanza TSS humvikanye abandi barimu barenze babiri bakurikiranyweho icyo cyaha.
Umuseke dukesha iyi nkuru ngo wagerageje kuvugisha umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, ariko ntibyashoboka.