Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Kayonza: Imodoka yagonze Umusekirite asunika igare

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2024, mu masangano y’umuhanda(Round about) ya Kayonza,umurenge wa Mukarange habereye impanuka.

Iyi mpanuka ikaba yabaye ku isaha ya saa 18:50 z’umugoroba, mu masangano y’umuhanda mu Mujyi wa Kayonza,nibwo ivatiri yari iturutse mu muhanda wa Ngoma- Kayonza yagonze umusekirite wari uvuye mu kazi n’ikamyo yari itwaye kontineri ivuye muri Tanzania.

Ababonye iyi mpanuka,bavuze ko umusekirite ukorera Kampani ya Diecel Security Company Ltd irinda Sitasiyo ya Mount Meru i Nyagatovu mu karere ka Kayonza yageze muri Round-point akava ku igare ategereje ko ikamyo ya Scania ikata, agahita agongwa n’iyi vatiri.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, amakuru avugako uyu musekirite wagonzwe yajyanywe kwa muganga i Gahini.

Imodoka yagonze umusekirite
Igare umusekirite yari afite ni gutyo ryabaye

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!