Friday, November 15, 2024
spot_img

Latest Posts

Kayonza-Kabarondo:Hari gukorwa iperereza ku rupfu rw’umubyeyi wasanzwe iwe yapfuye

Mu karere ka Kayonza,umurenge wa Kabarondo,akagari ka Cyinzovu haravugwa inkuru y’urupfu rw’umubyeyi witwaga Angélique uri mu kigero cy’imyaka 44 y’amavuko wasanzwe mu nzu yapfuye.

Aya makuru akaba yaramenyekanye mu gitondo cyo Ku Cyumweru tariki ya 24/3/2024 nibwo muri kariya kagari ka Cyinzovu bumvise inkuru mbi mu matwi yabo ko Angélique yapfuye.

Amakuru UMURUNGA ukura muri bamwe mu baturage b’aho nyakwigendera yari atuye avugako uyu Angélique yabaga wenyine kuko umugabo babyaranye umwana umwe, ntabwo bari bakibana,buri wese yabaga ukwe,babanaga mbere mu makimbirane.

Bamwe ntibanatinya kuvuga ko intandaro y’urupfu ishobora kugirana isano n’ayo makimbirane yagiranaga n’umugabo we.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo,bemeza ko koko uyu Angélique bamenye ko yapfuye ku Cyumweru mu gitondo.

Munyentwari Joubert umusigire wa Gitifu ati:”Yarapfuye ntabwo yishwe,ejo twajyanyeyo n’inzego z’umutekano n’izubutabera dusanga koko yapfuye ari mu nzu,ubu umurambo we wajyanywe kubitaro bya Rwinkwavu kugirango ukorerwe isuzumwa hamenyekanye icyateye urupfu.”

Umusigire wa Gitifu w’umurenge wa Kabarondo abajijwe ku bijyanye n’amakuru avugwa ko yabanaga n’umugabo we mu makimbirane,ko byaba bifitanye isano n’urupfu ndetse naho umugabo ubu yaba aherereye.

Ati:”Amakuru yisumbuye wabaza ubugenzacyaha nibo bafite amakuru kundusha papa.”

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU