Umuyobozi Mukuru wa Polisi yβu Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yakuriyeho abamotari icyemezo bari bamaze igihe barashyiriweho cyo gucana itara rya moto ku manywa igihe cyose bari mu muhanda.
Ibi yabivugiye mu biganiro Polisi nβUmujyi wa Kigali bagiranye nβabamotari kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2024, nyuma yβuko abamotari bagaragaje ko gucana itara amasaha yose bituma amatara ya moto zabo ashya ndetse bibahombya.
CG Felix Namuhoranye, yabwiye abamotari ko guhera kuri uyu wa Mbere bemerewe gucana amatara saa kumi nβebyiri zβumugoroba kugeza saa kumi nβebyiri za mu gitondo.
Yagize ati: βGuhera none muratangira gucana itara saa kumi nβebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi nβebyiri za mu gitondo, tugiye gufashanya ntituzogere kubona idacanye itara guhera saa kumi nβebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi nβebyiri za mu gitondo.β
Yongeyeho ko nihagira abamotari bagaragaraho kutubahiriza aya mabwiriza gahunda yo gucana itara amasaha yose bari mu muhanda izasubizwaho.
Abamotari bavuze ko bishimiye iki cyemezo cyo gukurirwaho itegeko ryo gucana amatara igihe cyose bari mu muhanda.
Umumotari witwa Habumugisha Innocet yagize ati:βByaduhombyaga cyane kuko amatara ntiyamaraga igihe yahitaga ashya ku buryo wasangaga nko mu kwezi uguze amatara nkβatatu cyangwa ane.β
Uwitwa Habiyambere Janvier yagize ati:βNtabwo wakumva uburyo nabyishimiye ariko uzi guhora ucanye itara uburyo byaduhombyaga kuko nta muntu mu kwezi utaguraga amatara inshuro ebyiri cyangwa eshatu.β
Meya wβUmujyi wa Kigali,Samuel Dusengiyumva, we yasabye abamotari kurangwa nβisuku no kugira uruhare mu kudahumanya ikirere.
Ati :βTurabashimira uruhare mugira mu gutwara abantu no mu kubaka umujyi usukuye kandi utekanye ikindi tubasaba dufatanye mu gutunganya umwuka duhumeka, moto zanyu mugomba kujya muzikoresha zigahumeka neza zikagira isuku mukabuza nβabagenzi kujya bajugunya ibintu aho babonye.β
Yakomeje yizeza abamotari ko bagiye kubashakira indi myambaro kugira ngo barusheho gusa neza no kubashakira ahantu hihariye bazajya bakorera umuganda.