Ku italiki 22 Werurwe 2024 ni bwo umunyamulenge uzwi ku izina rya Kibangabanga yashimuswe n’umutwe wa Wazalendo nyuma ingabo za FARDC ziza kumutwara gusa kugeza ubu ngo igisirikare gikomeje kwinangira kumurekura.
Uyu musaza uri mu kigero cy’imyaka 70, ubwo yashimutwaga mu masaha y’ijoro ryo ku wa Gatanu taliki 22 Werurwe 2024, ngo yavaga muri Uvira yerekeje mu Bibogobogo, ubwo yari ageze mu gace ka Lusenda, ho muri Teritwari ya Fizi, ni mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yaje gushimutwa n’umutwe wa Wazalendo, wahoze witwa Mai Mai, gusa ngo nabo baje kumwakwa n’ingabo za Congo zihita zijya kumufungira kuri Etat Major ya Lusenda.
Ubwo umuryango we waje kumenya ibyabaye, wagerageje gusaba ko yarekurwa ariko batungurwa n’uko FARDC, yakomeje kwinangira.
Umwe mu bo mu muryango we waganiriye n’itangazamakuru ngo bari mu gihirahiro ku mpamvu ituma abasirikare ba Congo, FARDC, bakomeza kwanga kurekura umuntu wabo, gusa bagakeka ko baba bakeneye ingurane y’amafaranga.
Uyu munyamuryango, utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko basaba ko umuntu wabo yarekurwa agashyikirizwa umuryango we cyane ko nta cyaha ashinjwa.