Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Gisagara:Meya yahakanye ibyo kwaka amafaranga abarimu afasha ikipe

Mu karere ka Gisagara haravugwa inkuru y’abakozi mu karere by’umwihariko abarimu barimo guhatirwa gutera inkunga ikipe ya Volleyball Club ku gahato.

Aya makuru akaba yaramenyekanye ubwo mu bigo by’amashuri abayobozi b’ibi bigo bagendaga bazana impapuro zo gusinyaho amafaranga ngo boyemeje(commitment).

Ibi bikaba byarababaje bamwe mu barimu bo muri kano karere ndetse abandi bababaye ni abafite aho bahurira na bano bakozi bo muri kano karere.

Hari abagenda bibaza niba gutera inkunga ikipe ari agahato, umwe utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati:” Ubundi ikipe iramutse mu karere idahari bitwaye iki?,ariko ntekereza ko abayobozi baba bagirango babone aho barira (…)”

Hari amakuru avuga ko ngo bari gusabwa kwiyemeza gutanga inkunga ngo ubyanze akabwirwa ko yandika asezera akazi ndetse ngo ukazanashinjwa ngo kurwanya gahunda za Leta.

Byatangiye bavuga ko bazakata 5% y’umushahara y’ukwezi kwa Mata,baza gusanga bizababera ibibazo,batumizaho abayobozi b’ibigo hanzurwa ko uhemberwa A2 azatanga ibihumbi 2000,A1 agatanga 3000,A0 agatanga 5000 ,Diregiteri agatanga ibihumbi 10.

Amakuru avugako ubu ari kwakirwa mu ntoki.

Nubwo ibi byose bivugwa ariko,Meya abihakana yivuye inyuma aho avugako ari ibinyoma.

Rutaburingoga Jerome,Meya w’Akarere ka Gisagara yabwiye UMURUNGA ati:”Ntabwo aribyo. Hari uwavuze ngo ko habaye kubakata kuri salaire ntawe bakase kuko na Salaire zamaze kugenda ibintu bitarabaho ntabwo nabivugaho ni ibihuha.”

Mu mvugo ya Meya nawe ubona yirinda kugira byinshi atangaza ariko nanone ukabona asa nubifiteho amakuru.

Ibi bintu bimaze iminsi bivugwa hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu turere dufite amakipe,abantu bakibaza icyo aya ma kipe aba abamariye kuko ibyishimo baba bafite amafaranga babaka abiyoyokana.

Abandi bakavugako niba nta ngengo y’imari uturere tuba dufitiye izo kipe zakabaye ziseswa aho kugirango zibabere umuzigo,doreko ahenshi nta n’umusaruro ziba zitanga,arizo kwirirwa zitsindwa gusa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!