NESA iramenyesha amashuri yose bireba ko guhera mu mpera z’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2023/2024, CAMIS izakoreshwa mu gukora indangamanota mu mashuri abanza n’ay’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye. Ibi bikubiye mu itangazo Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’ Amashuri (NESA) cyanyujije ku rukuta rwa X kuri uyu wa Mbere 18 Werurwe.
“Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’ Amashuri (NESA) cyashyizeho urubuga
rwa murandasi rukoreshwa mu kwandika no kubika amanota ya buri munyeshuri wiga mu mashuri
abanza n’ayisumbuye mu Rwanda rwitwa CAMIS (Comprehensive Assessment Management
Information System).
Bimwe mu byo urwo rubuga rufasha amashuri, ni uko amanota azabasha kubikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, akabasha gukoreshwa igihe icyo ari cyo cyose bibaye ngombwa. Niyo mpamvu
NESA imenyesha amashuri yose bireba ko guhera mu mpera z’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2023/2024, CAMIS izakoreshwa mu gukora indangamanota MU MASHURI
ABANZA N’AY’ICYICIRO CYA MBERE CY’AMASHURI YISUMBUYE. Indangamanota z’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye zo zizatangira gukoreshwa mu mpera z’igihembwe cya
gatatu cy’ umwaka w’ amashuri wa 2023/2024.
Gukura indangamanota muri CAMIS y’igihembwe cya kabiri bisaba ko buri mwarimu agomba kuba yarinjije muri CAMIS amanota ya buri mwana yagize muri buri somo.
lcyitonderwa:
1. Indangamanota zikurwa muri CAMIS n’umuyobozi w’ishuri cyangwa umwungirije ushinzwe
amasomo.
2. Buri mwarimu wese agomba kwinjiza muri CAMIS amanota ya buri mwana kuri buri somo nk’uko amabwiriza agenga isuzumabumenyi n’isuzumabushobozi abiteganya.
3. Buri muyobozi w’ikigo cy’ishuri agomba kugenzura neza ko buri mwarimu afite amasomo
yigisha muri sisitemu ya SDMS akanagenzura niba abanyeshuri bose banditse muri SDMS.
4. Abashinzwe uburezi mu nzego zitandukanye (DDEs, DEOs, SEls, DPIs) barasabwa gukurikirana no gufasha mu ishyirwa mubikorwa ry’ibikubiye muri iri tangazo.
Ku mugereka w’iri tangazo murahasanga uburyo n’inzira bikoreshwa kugira ngo indangamanota
ikurwe muri CAMIS.
Ukeneye ubufasha yahamagara ku murongo wa NESA utishyurwa (9070) agahabwa ubufasha.
Bikorewe i Kigali ku wa 18/03/2024
UBUYOBOZI BWA NESA nibwo bwatanze iri tangazo.”
Nyuma y’uko indangamanota isohotse hari ibizandikwaho n’ikaramu hakoreshejwe intoki ari byo;
•Amanota y’imyitwarire.
•Icyongerwaho ( comment)
•Umukono w’umuyobozi w’ishuri
•Umukono w’umwarimu uhagarariye •icyumba cy’ishuri ( Class teacher)
•Umukono w’umubyeyi