Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Urukiko rw’ikirenga rwongereye manda abadepite bo muri Rutshuru na Masisi

Urukiko rw’ikirenga rwo muri Kongo rwemeje ko abadepite bo muri za teritware ya Masisi na Rutshuru batowe muri 2018 bakomeza gukora muri iyi manda kugeza ubwo umutekano ugarukiye mu duce ubu turimo intambara.

Bamwe mu banyapolitike bavuga ko iki cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga kidafite ishingiro kubera umutekano muke ukomeje kugaragara mu Burasirazuba bw’igihugu. Aba bavuga ko ibi ari ukongerera imbaraga imitwe ya gisirikare iteza umutekano muke mu banyagihugu.

Bamwe mu baturage basanga ibi ari ukutagira ubushake bwimazeyo mu kurwanya M23 n’indi mitwe izengereje Leta ya Kinshasa.

Mu minsi yashize, CENI yari yasohoye itangazo ryemeza ko amatora azakorwa mu kwezi kwa 10 uyu mwaka. Icyo gihe abadepite ntabwo bumvikanaga kuri icyo cyemezo. Bamwe bari bashyigikiye ko CENI itegura amatora, ariko abandi bakanenga icyo cyemezo.

Icyo gihe, bamwe mu badepite basabaga leta kureka abatowe muri 2018 bagakomeza imirimo yabo kimwe n’abandi badepite batowe mu matora yo ku wa 20 Ukuboza 2023.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!