Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUbuhinde bwagerageje igisasu cya mbere cya Misile bwikoreye

Ubuhinde bwagerageje igisasu cya mbere cya Misile bwikoreye

Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi, yatangaje ko igihugu cye cyageregeje igisasu cya mbere cyo mu bwoko bwa misile gikorewe mu Buhinde.

Icyo gisasu gifite ubushobozi bwo gutwara ibindi bisasu byinshi mu gihe kirashwe. Minisitiri w’intebe Modi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ejo kuwa Mbere.

Modi yavuze ko atewe ishema n’abahanga b’ikigo cy’Ubuhinde gikora ubushakashatsi mu byo kurinda umutekano, n’iterambere ry’igihugu DRDO, bashoboye gukora no kugerageza ibyo bisasu mu gikorwa bise Mission Divyastra.

Iryo gerageza ryabereye ku kirwa cyitwa APJ Abdul Kalam hirya gato ya Leta ya Odisha. Iki kirwa cyitiriwe uwahoze ari perezida w’Ubuhinde ni ho hakorerwa igerageza ry’ibisasu byo mu bwoko bwa misile.

Itangazo ryasohowe n’abakoze iryo gerageza ryavuze ko icyo gisasu cyarashwe ku ntego nyuma hagashyirwaho uburyo bwo kugikurikirana hakoreshejwe ibyuma bireba mu kirere bya radari. Byaje kwerekana ko cyahamije intego cyari cyarashweho.

Ubwongereza, Ubushinwa, Ubufaransa na Leta zunze ubumwe z’Amerika biri mu bihugu bikoresha ibisasu byo muri ubu bwoko bw’ikoranabuhanga bita MIRV. Muri ubu buryo, igisasu kimwe gishobora kwikorera ibisasu byarasa intego ziri ahantu hanyuranye. Pakistani yagerageje iri koranabuhanga mu 2017.

Ubuhinde bumaze imyaka bukora ibisasu bya misile birasa hafi n’ibirasa kure. Icya mbere cyiswe Agni-5 cyageragejwe mu mwaka wa 2021, gishobora kurasa mu birometero 5,000. Ni cyo gisasu kirimbuzi cya mbere Ubuhinde bwari bukoze nk’uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe kugabanya icurwa n’ubwiyongere bw’intwaro ku isi.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!