Kuri uyu wa Mbere impunzi z’Abakongomani ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda zakoze imyigaragambyo yamagana ubwicanyi bukorerwa abaturage bavuga Ikinyarwanda bo muri Republika ya Demokarasi ya Kongo.
Mu mu nkambi imwe ya Nkamira iri mu Karere ka Rubavu, iyi myigaragambyo yabimburiwe n’urugendo rugufi rwabaye mu ituze. Rwahereye muri iyi nkambi ruragenda rugera ahazwi nko kuri SACCO ya Kanzeze. Ni muri metero 200 uvuye aho inkambi yubatse, hanyuma bahita bagaruka.
Haba mu nkambi cyangwa hanze yayo, nta bashinzwe umutekano na bake bari bahari.
Nk’uko bwana Claude Boneza wari uhagarariye iyi myigaragambyo ndetse akaba n’umuyobozi w’impunzi yabitangarije Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, ntibyasabye ko baba bafite uruhushya ruturutse mu rwego na rumwe ahubwo bamenyesheje ubuyobozi bw’inkambi gusa.
Bamwe mu bayitabiriye bari bafite ibyapa bito n’ibinini, ibyinshi byari byanditse neza mu rurimi rw’Icyongereza runoze. Byari bifite amagambo agira ati,( tuyashyize mu Kinyarwanda), “Twebwe abakongomani twamaganye jenoside irimo gukorwa na guverinoma ya Kongo, ikorerwa abatutsi bo muri Kivu ya Ruguru, Abanyamulenge bo muri Kivu y’epfo n’abahema bo muri Ituri.”
Andi na yo ari mu Cyongereza agira ati ‘Twamaganye ubufasha bwa Malawi muri jenoside y’Abatutsi b’Abakongomani’ Izo nyandiko zashimangiwe n’indirimbo abigaragambyaga bagendaga baririmba.
Uretse urugendo rwakozwe n’izi mpunzi, habayeho no kugaragaza ibihangano bya bamwe mu mpunzi byumvikanisha ko barambiwe ubwicanyi buri kubakorerwa.
Abakongomani bavuga ikinyarwanda bo muri Republika ya Demokarasi ya Kongo bavuze kandi ko barambiwe kuba ishyanga nk’abatagira igihugu, nka kimwe mu byatumye bigaragambya kuri uyu munsi.
Umunyamakuru yagerageje kuvugana na Ministeri ishinzwe ubutabazi bwihuse MINEMA n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ntibyakunda.
Kugeza ubu mu nkambi ya Nkamira nk’uko bitangazwa na Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, hari impunzi zirenga 6,000. Zatangiye kugera muri iyi nkambi mu kwezi kwa Mbere mu mwaka ushize wa 2023. Ku munsi hinjira abari hagati ya Batanu na 20 bahunze imirwano ihuje umutwe wa M23 n’igisirikare cya Kongo.
Iyi myigaragambyo y’impunzi z’Abakongomani yatangiriye kuri uyu wa Mbere mu nkambi ya Nkamira no mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi. Kuri uyu wa Gatatu irakomereza mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe na Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo. Ku munsi wo ku wa Kane izakomereza mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe.
Kuwa Gatanu, izakomereza mu nkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara. Bivugwa ko izasorezwa kuri za Ambasade zizaba zatoranijwemo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.