Leta ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abapolisi babiri b’iki gihugu bakorera ku Mupaka wa Gatuna, bashinjwa kwiba Umunyarwanda wari ugiye muri iki gihugu.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi, yavuze ko abatawe muri yombi ari PC Gracious Tusiime w’imyaka 25 na Zechariah Ekiyankundire.
Amakuru dukesha Daily Monitor avuga ko ku wa 1 Werurwe mu 2024 aba bapolisi batangiriye Umunyarwanda witwa Thomas Habanabakize wari ugiye guhahira muri Uganda, bamubwira ko amafaranga afite ari amiganano.
Bahise bamwaka ibihumbi 85Frw yari afite, bamusaba gusubira mu Rwanda akoresheje undi mupaka.
Habanabakize yanze gukurikiza amabwiriza y’aba bapolisi, ahubwo abarega ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka bya Uganda biri ku mupaka wa Gatuna, nabyo bihita bimenyesha ukuriye polisi aho.
Aba bapolisi bahise batabwa muri yombi ndetse batangira gukorwaho iperereza.