Nyuma y’inkuru twabagejejeho mu minsi itambutse y’abarimu ba GS Gitumba,mu murenge wa Buyoga mu karere ka Rulindo kuri ubu amakuru agera ku UMURUNGA ni uko ubuyobozi bw’iki kigo babinyujije ku mwarimu uhagarariye abandi(Doyenne) witwa Bankundiye Clémantine,abarimu bategetswe ngo gukora inama ivuguruza amakuru yatanzwe na bamwe muri bo.
Iyo nama ikaba yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2024 igamije ngo kumenya uwaba avuga ibitagenda muri kiriya kigo,banzuriramo ko bose bagomba gusinya inyandiko zigaragazako babayeho neza ndetse ko n’umwambaro wavuzwe mu nkuru bivugwako bategekwa kuwigurira ari ibinyoma ko ikigo cyababwiyeko nihaboneka ubushobozi bazayigurirwa.
Ibi ariko ngo babisabwe babwirwa ko uranga gushyira umukono we kuri iyo nyandiko aragaragara nk’umugambanyi cyangwa akaba ariwe wagiye utanga amakuru ayasohora mu kigo.
Iyi nama kandi nk’uko twababwiye ko iki kigo gifite aho gihurira n’itorero rya ADEPR, Umushumba muri iri torero witwa Rutembesa Faustin nawe yari ahari.
Abandi basabwe ko bagomba gushyira ubutumwa ku nkuru bugaragaza ko ari ibihuha ibyagaragajwe mu kigo cyabo ko ngo babayeho neza batengamaye,hakaba hibazwa ukuntu bose bibukiye rimwe gushyira comments ku nkuru imaze iminsi bikayoberana.
Soma inkuru yabanje
Rulindo-Buyoga:Diregiteri wa GS Gitumba arashyirwa mu majwi mu kubangamira uburezi