Kuva taliki ya 01 Werurwe 2024, Ingabo na Polisi by’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bazakora ibikorwa byo gufasha abaturage kugira imibereho myiza n’iterambere nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo.
Ibyo bikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 30 yo kwibohora, ku bufatanye n’Ingabo z’Igihugu, inzego z’umutekano n’abaturage mu iterambere ry’u Rwanda.”
Ubusanzwe Ingabo na Polisi by’Igihugu bigira uruhare mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abatutage biteganywa n’amategeko agenga izi nzego zombi.
Ibi bikorwa bizakorwa mu gihugu hose, biteganyijwe kuzakorwa mu gihe cy’amezi atatu, bizibanda ku bikorwa byo mu byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abatutage, hibandwa ku buvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.
Ingabo na Polisi kandi byishimira uburyo abaturage bagira uruhare mu kubungabunga umutekano w’igihugu.