Monday, November 18, 2024
spot_img

Latest Posts

Kenza Ameloot ufite inkomoko mu Rwanda yatorewe kuba Miss Belgique

Bamwe bibuka Sonia Rolland wabaye Miss France mu 2000, ubu hari na Kenza Ameloot watowe nka Miss Belgique 2024 muri ‘weekend’ ishize. Aba bombi bahuriye ku kuba ba nyina ari Abanyarwandakazi, ba se bakaba abo muri ibyo bihugu by’i Burayi.

“Nejejwe cyane kandi ndashima ko ngize aya mahirwe yo kuba ngiye gukora nka Miss [Belgique]”, ayo ni amagambo ya Kenza Ameloot nyuma yo kwegukana ikamba kuwa Gatandatu.

Kenza yahatanye n’abakobwa barenga 2,000 biyandikishije ngo bahatanire ikamba rya nyampinga w’Ububiligi wa 2024, bagiye bavamo mu byiciro bitandukanye.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, abakandida 32 bari basigaye barahatanye, hasigara 15 bajya ku cyiciro cya nyuma. Kenza uvuka mu gace ka Ghent mu Bubiligi ni we wahize abandi.

Ibiro ntaramakuru Belga bivuga ko nyuma yo gutsinda yagize ati: “Muri uyu mwaka, ndashaka gufasha abandi bantu, by’umwihariko urubyiruko. Ndifuza kugira icyo mpindura nka Miss Belgique…”

Ibinyamakuru byo mu Bubiligi bivuga ko nyina wa Kenza ari Umunyarwandakazi wagiye kuba mu Bubiligi avuye mu Rwanda ahunze mu gihe cya jenoside, naho se akaba ari Umubiligi.

Kenza Johanna Ameloot w’imyaka 21 ubu ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu wa kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga (International Business), akaba kandi asanzwe akora ibijyanye no kumurika imideli.

Bamwe mu bamuzi i Kigali batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko bishimiye kumva ko yegukanye ikamba rya Miss Belgique.

Mu gihe yarimo yiyamamaza, mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, ‘channel’ ya YouTube yo mu Rwanda, yavuze ko ajya mu Rwanda nibura buri myaka ibiri.

Avuga ko kenshi nyina yamujyanaga mu Rwanda akaba ku babyeyi ba nyina, ndetse ko yabaye igihe kinini i Gikondo – kamwe mu duce two mu mujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa wumva kandi uvuga amagambo amwe y’Ikinyarwanda, avuga ku ngendo agirira mu Rwanda yagize ati: “Ni ahantu wumva utekanye, kandi wumva ukunzwe”, kandi avuga ko atewe ishema no kuba akomoka mu Rwanda.

Kenza avuga ko ibyo kurya byo mu Rwanda akunda harimo isombe, amatunda, imineke na fanta, agakunda kandi abanyamuziki baho nka Meddy na Bruce Melody.

Gusa kuba akomoka ku babyeyi badahuje igihugu n’ibara ry’uruhu ngo ntibyoroha kuko akiri muto mu Bubiligi yagiye ahura n’ibikorwa by’ivanguramoko, ndetse ngo yifuza ko ibi ntawundi nka we byabaho.

Ati: “Biragoye kumva uri uw’igihugu kimwe byuzuye, rimwe na rimwe abantu bazakubwira ngo ntabwo uri Umubiligi wuzuye, ariko no mu Rwanda hari abakwita umuzungu.”

Ku mbuga nkoranyambaga, Kenza ajya agaragaza bimwe ku buzima bwe bwite birimo umukunzi we Seppe D’Espallier, umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya Kortrijk Spurs mu Bubiligi.

Ibinyamakuru byo mu Bubiligi bivuga ko Kenza Ameloot akunda imyuga itandukanye irimo itangazamakuru, gukina filimi, na muzika, bisobanuye ko afite byinshi ashobora kugeraho mu gihe kiri imbere ahereye kuri iri Kamba yegukanye.

Ivomo:BBC

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU