Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu Rwanda yatangaje ko izatangira kwakira kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no ku mwanya wo Kuba Intumwa ya rubanda (Depite) guhera tariki ya 17 Gicurasi 2024 kugeza tariki ya 30 Gicurasi 2024.
Inyandiko iyi Komisiyo yashyize hanze ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024 ,ikubiyemo amabwiriza agenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’Intumwa za rubanda (Abadepite) yo mu mwaka wa 2024,igaragaza ko kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu zizatangira kwakirwa kuva tariki 17 Gicurasi 2024 kugeza tariki ya 30 Gicurasi.
Ikomeza ivuga ko:” Komisiyo izakira kandidatire ku mwanya w’Ubudepite guhera ku wa 17 Gicurasi 2024.”
Aya mabwiriza agaragaza ko”Kwakira kandidatire bizakorerwa ku cyicaro gikuru cya Komisiyo mu minsi y’akazi,guhera saa tatu za mu gitondo,kugeza saa kumi n’imwe z’umugiroba.”
Ibi nibirangira ku wa 6 Kamena 2024 iyi komisiyo izatangaza urutonde rw’agateganyo rwa kandidatire zemejwe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no ku mwanya w’Intumwa za rubanda(Abadepite).Ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa kandidatire zemejwe burundu.
Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba tariki 15 Nyakanga 2024.
Amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda yaherukaga yabaye tariki ya 3 na 4 Kanama 2017,mu gihe Amatora y’Abadepite aheruka yabaye tariki 2 na 3 Nzeri.
Biteganyijwe ko noneho Amatora ya Perezida wa Repubulika nay’Abadepite azabera rimwe,bikaba bizaba ari ubwambere aya matora abereye rimwe.
Ifashabayo Gilbert /UMURUNGA.com