Hakomeje kubura uzahuza u Rwanda na RD Congo, hashingiwe ku kuba n’ubuhuza bwa Angola bwari bugamije guhuza ibi bihugu byombi buherutse kubera Addis Ababa ahaberaga inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, nabwo ntacyo bwatanze.
Ku mugoroba wo ku wa 16 Gashyantare 2024, Perezida Joao Laurenço, mu nama ya AU, yagerageje guhuza impande zombi kugira ngo habeho ibiganiro ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RD Congo, nabwo birangira bidatanze umusaruro.
Mu batumiwe muri iyi nama harimo Perezida wa RD Congo, Félix Tshisekedi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Perezida wa Kenya, William Ruto.
Jeune Afrique yatangaje ko ifite amakuru y’umwe mu badipolomate bari bitabiriye iyi nama, avuga ko byabaye ngombwa ko Perezida wa Angola ahagarika inama imaze isaha imwe gusa itangiye.
Impamvu ngo ni ukutumvikana hagati y’ubuyobozi bwa RD Congo n’ubuyobozi bw’u Rwanda, ibihugu byombi bimaze iminsi bitumvikana.
Igihugu cy’u Rwanda gishinja RD Congo gufasha umutwe wa FDLR mu bikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano wacyo, ni mu gihe RD Congo yeruye ikavuga ko izashyigikira uwariwe wese uzashaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ku ruhande rwa RD Congo bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu mirwano uhanganyemo n’ingabo za Leta ya Congo, mu gihe u Rwanda rwo rudahwema kubihakana rwivuye inyuma.
Umwe mu badipolomate witabiriye iyi nama yabereye muri Ethiopia ati: “Byari ibintu bije imburagihe kumva ko dushobora kwicaza izi impande ebyiri ku meza amwe.”
Perezida wa Angola, ku munsi wakurikiyeho wo ku wa 17 Gashyantare, yatumije inama ariko mu bundi buryo, atumiza Perezida Kagame ukwe na Tshisekedi babonana ku ruhande.
Izi nama zakurikiraranwaga n’Intumwa ya Amerika, Molly Catherine Pheee, Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibirebana na Afurika, zombi nta na kimwe cyagiye hanze mu byazivugiwemo.
Molly Catherine Phee, yari avuye i Washington DC, akorera urizindiko Addis Ababa, Amerika imaze iminsi yinjiye byeruye mu bibazo by’u Rwanda na RD Congo.
Mu mpera z’umwaka ushize Amerika yasabye impande zihanganye muri RD Congo guhakarika imirwano nibura mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Antony Blinken, muri Mutarama ubwo yasozaga uruzindiko yagiriye i Luanda muri Angola, na we yagarutse ku bibazo by’u Rwanda na RD Congo.
Molly Phee i Addis Ababa, na we yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye bigaruka kuri iki kibazo. ku wa 18 Gashyantare 2024, yahuye na Perezida Tshisekedi, nyuma yaho aza gutangaza ati: “Ndashaka gushimangira uruhande rwa Amerika, ko yiyemeje gushakira igisubizo mu nzira z’amahoro mu kwirinda intambara.”
Ubwo iyi ntumwa yavugaga ibi, imirwano yari irimbanyije mu nkengero za Sake, aho urujya n’uruza mu Mujyi wa Goma rwari rutangiye kugorana.
Muri iyo minsi kandi ni bwo indege z’intambara za Congo zarasiwe ku kibuga cy’indege i Goma.
Ibi biganiro byabaye kandi mu gihe u Rwanda na Amerika bitabona kimwe ibiri kubera mu Burasirazuba bwa RD Congo, aho Amerika ishinja u Rwanda gukomeza ubufasha ruha umutwe wa M23.
Guverinoma y’u Rwanda yo yavuze ko Amerika yirengagiza ibimenyetso bigaragara, kandi ko yasohoye itangazo rivuguruzanya n’umurongo mwiza na gahunda yari yatangijwe n’Ibiro bya Amerika by’Ubutasi mu Ugushyingo 2023, hagamijwe guhosha amakimbirane.
Iti: “U Rwanda ruzasaba ibisobanuro Guverinoma ya Amerika kugira ngo hamenyekane neza niba ririya tangazo risobanuye kwisubiraho ku murongo igihugu cyari gifite cyangwa se ari ukuba inzego zitarahanye amakuru nk’uko bikwiye.”
Mu gihe iyi nama yaberaga muri Ethiopia, ibindi bihugu byo muri SADC byari biri kwiga ku buryo bigiye kohereza ingabo zabyo mu Burasirazuba bwa RD Congo.
Ku wa 18 Gashyantare 2024, habaye indi nama yahurije hamwe ibihugu bitatu, Félix Tshisekedi, Cyril Ramaphosa na Perezida w’u Burundi Évaliste Ndayishimiye. Iyo nama yari igamije guhuza ibikorwa by’ingabo z’uyu muryango muri RD Congo.
Kohereza izi ngabo, ni ibintu u Rwanda rubona nko gusubiza ibintu irudubi, ruherutse kwandikira Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni, kuri iyi ngingo.
Ku wa 12 Gashyantare 2024, mu ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yamenyesheje Loni ko ubutumwa bwa SADC bwiswe SAMIDRC bufite uruhande bubogamiyeho, anavuga ko MONUSCO bidakwiriye ko ifatanya nabwo mu bijyanye n’ibikoresho.
Ibiganiro ku mikorere ya SADC muri RD Congo birakomeje, gusa biravugwa ko kuva izi ngabo zakinjira muri iki gihugu, bigiye guha rugari ingabo z’u Burundi zikareka gukora zihishe cyangwa zambaye impuzankano ya FARDC.