Kylian Mbappé yemeranyije na Real Madrid yari imaze igihe kirekire imwifuza ko nyuma yo kurangiza amasezerano afite muri Paris Saint-Germain azayikinira imyaka itanu.
Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, Marca, Ikinyamakuru gikomeye cyo muri Espagne, ni cyo cyatangaje aya makuru ko ubuyobozi bwa Real Madrid bwemeranyije na Kylian Mbappé kuzayikinira kugeza mu 2029.
Hari hashize imyaka ine, Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez, yifuza gusinyisha uyu mukinnyi, ariko mu byumweru bibiri bishize ni bwo uyu mukinnyi yashyize umukono ku masezerano.
Amakuru aravuga ko mu masezerano y’uyu mukinnyi harimo ko azajya ahembwa umushahara uruta uwa Jude Bellingham na Vinicius Junior bahabwa 10,3 £ buri mwaka, ubu akaba ariwe uzajya afata amafaranga menshi kurusha abandi muri Real Madrid.
Azongerwa kandi andi miliyoni 85,5£ yemerewe mbere yo gushyira umukono ku masezerano, akazahabwa n’andi azava mu biganiro bigendanye n’uburenganzira bwo gucuruza isura ye.
Kylian Mbappé nyuma yo kubwira umuyobozi wa PSG, Nasser Al Khelaifi ko bamufite mbere ya tariki 30 Kamena 2024 gusa, iyi kipe yatangiye gushaka umusimbura we.
Al Khelaifi ku bufatanye n’umutoza Luis Enrique, n’umuyobozi wa Siporo, Luis Campos, bari gushakisha umusimbura uzaziba icyuho kizasigara muri iyi kipe.
Ni mu gihe hari hashize iminsi havugwa inkuru ko nyina wa Kylian Mbappé ari kumugira inama yo kwigira muri Arsenal.
Kylian Mbappé ni umwe mu bakinnyi beza bagiye kujya muri Shampiyona ya Espagne ‘La Liga’ kuko yatsinze ibitego 316 anatanga imipira ivamo ibitego 129 mu mikino 425 amaze gukina, n’utundi duhigo afite.