Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze muri Afurika y’Epfo (Gauteng Basic Department) cyatangaje ko umuyobozi w’ishuri yarashwe n’umwana w’umuhungu wiga mu mwaka wa Gatandatu azira kumuhatiriza kwiga.
Ibi byabaye ku wa Gatanu taliki 16 Gashyantare 2024, bibera mu Ntara ya Gauteng mu gace ka Germiston mu Mujyi wa Johannesburg aho iri shuri rya Primrose Primary Hill School riherereye.
Kugeza ubu uyu muyobozi ari kwa muganga yitabwaho avurwa ibikomere, kuko yahise yihutanwa ajyanwa kwa muganga.
Uyu mwana w’umuhungu we yahise atabwa muri yombi, ndetse hategerejwe ko dosiye ikubiyemo kugerageza kwica ishyikirizwa Urukiko rukuru rwa Germiston, agatangira kuburana.
Steve Mabona, umwe mu bayobozi b’iri shuri rishinzwe guteza imbere uburezi, yavuze ko uyu muyobozi warashwe yabonye uyu muhungu ari kumwe na bagenzi be bigana bari kwitemberera hafi y’ishuri ahita abategeka gusubiramo amasomo yabo.
Ati: “Uyu munyeshuri yabanje kuvugira mu matama amagambo umuyobozi atumvise neza ariko arayirengagiza. Nyuma umuyobozi yabonye umwana yikinze hafi y’ibiro by’ubuyobozi bw’ishuri nyuma ahita aza aramurasa akoresheje imbunda nto (pistol).”
Bikekwa iyi mbunda umwana yarasishije umuyobozi we, yaba yarayibye se.
Afurika y’Epfo ifite umubare munini w’abantu bakora ibyaha cyane cyane bishingiye ku bugizi bwa nabi hifashishijwe imbunda.
Ikigo cya Numbeo gisanzwe gitangaza amakuru ku ngingo zitandukanye, giherutse gukora urutonde rw’imijyi 10 iberamo ibyaha kurusha indi muri Afurika, igihugu cya Afurika y’Epfo cyihariramo imijyi 5 harimo na Johannesburg ariho habereye iri sanganya.