Umukinnyi ukina ataha izamu mu ikipe ya Paris Saint-Germain, Kylian Mbappe yibukijwe n’umubyeyi we, Fayza Lamari, ko ikipe ya Arsenal imwifuza nubwo afite kujya muri Real Madrid.
Mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi bategereje kuzabona kabuhariwe mu gutaha izamu Kylian Mbappe ari kuri Stade Santiago Bernabeau, ntihakirengagizwa ko na Arsenal yinjiye muri dosiye ye, ndetse ikaba yiteguye gutanga ibikenewe byose kugira ngo Mbappe yisange kuri Emirates Stadium.
Mu gihe amasezerano ya Kylian Mbappe muri PSG ari kugenda agana ku musozo, Real Madrid niyo kipe yongeye kuza imbere muzishaka gusinyisha uyu mwataka, nubwo yagiye ibigerageza kenshi ariko Mbappe akagenda ayitera umugongo, akongera amasezerano muri PSG akinira.
Bivugwa ko ubwumvikane hagati ya Real Madrid na Mbappe bwamaze kurangira ko azasinyira iyi kipe mu mpeshyi y’uyu mwaka, ariko bikaba byaragizwe ibinga.
Nubwo ibi bivugwa umutoza wa Real Madrid we ntabwo yizera ibyo bumvikanye na Kylian Mbappe, kuko yabatera utwatsi nk’uko yagiye abikora mu bihe byashize.
Fayza Lamari, nyina wa Mbappe ubwo yagendaga amuganiriza ku hazaza he muri ruhago, yamusabye no gutekereza ku ikipe ya Arsenal dore ko imuha ibiruta ibyo Real Madrid imuha.
Zimwe mu mpamvu zishingirwaho zigaragaza ko Mbappe ashobora kujya muri Arsenal, ni uko ibyo yayikoreramo byahabwa agaciro kurenza Real Madrid.
Ibishingirwaho byerekana ko ibikorwa bya Mbappe muri Arsenal byamuhesha agaciro birimo ko;
Mbappe aramutse atwaye UEFA Champions League mu ikipe ya Arsenal yafatwa nk’umwami wa Emirates dore ko nta mukinnyi urahesha iyi kipe Champions League, mu gihe ibi bikombe ikipe ya Real Madrid bisa nk’aho yabihaze.
Bigaragara ko byatanga umusaruro mu gihe Mbappe yaba yinjiye muri Arsenal kuko abakinnyi basanzwe bashakira ibitego iyi kipe, batabyaza umusaruro imipira ikunze gucucikana mu rubuga rw’amahina rw’ikipe bahanganye uko bikwiye, mu gihe imipira nk’iyo kuri Mbappe akunze kuyinjiza mu izamu kubera gutekereza vuba agira iyo ari mu rubuga rw’amahina.
Kylian Mbappe afitiye abakunzi be ideni ryo kubaha UEFA Champions League na Ballon d’or n’ibindi bihembo bihabwa umukinnyi ukomeye.
Mbappe aramutse agiye mu ikipe ya Arsenal, si we mukinnyi wa mbere ukomeye ukomoka mu Bufaransa waba ugiye kuyikinira, dore ko na Thierry Henry yabaye muri iyi kipe ibarizwa mu murwa mukuru wa London.
Nyina wa Mbappe amugira inama yo kuzatekereza neza ku mahitamo ye hagati ya Arsenal na Real Madrid.