Kylian Mbappe, Umufaransa ukinira Paris Saint-Germain, yeruye abwira ubuyobozi bw’ikipe akinira ko atazakomezanya na yo ubwo amasezerano ye azaba arangiye.
Hakomeje kugaragara ko uyu musore umaze imyaka 7 muri PSG ifatwa nk’ikipe y’ikigugu muri Shampiyona y’u Bufaransa, ashaka gutandukana na yo.
Ibitangazamakuru byo ku mugabane w’i Burayi, byongeye kwandika ko Kylian Mbappe yabwiye umuyobozi wa PSG, Nasser Al Khelaifi, ko atazakomezanya n’iyi kipe mu mpeshyi ubwo azaba asoje amasezerano ye.
Ibyanditswe byiyongerete ku makuru aherutse gutangazwa n’ikinyamakuru gikomeye mu Bufaransa no ku mugabane w’i Burayi ko Kylian Mbappe w’imyaka 24 y’amavuko, yamaze kumvikana na Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne ko azayikinira umwaka utaha.
Kylian Mbappe yaje muri PSG avuye mu ikipe ya Monaco na yo zikina mu gihugu kimwe, ubu ari kwifuzwa cyane na Real Madrid ndetse haravugwa ko na Arsenal yo mu Bwongereza imwifuza kugira ngo azayifashe gushaka ibitego.