Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Afurika y’Epfo yatangaje imfu z’abasirikare bayo baguye i Goma nyuma yo kwemeza ko igiye kuhazana abandi

Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko abasirikare bacyo bari mu butumwa bwa SADC, babiri bapfiriye mu Burasirazuba bwa Congo, abandi batatu barakomereka.

Mu itangazo igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyasohoye, rivuga ko ibi byabaye ku wa Gatatu taliki 14 Gashyantare 2024.

SANDF ivuga ko abapfuye n’abakomeretse bazize igisasu cyatewe mu birindiro by’ingabo za Afurika y’Epfo biri hafi y’Umujyi wa Goma.

Mu itangazo ntabwo SANDF yasobanuye uwateye ku birindiro byacyo icyo gisasu, gusa ngo iperereza ryimbitse rirakomeje.

Ni ubwambere Afurika y’Epfo itangaje ko yaburiye abasirikare bayo muri iriya ntamabara.

Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bitatu cyohereje abasirikare bacyo muri RDC gufasha igisirikare cya Congo FARDC mu ntambara ihanganyemo na M23.

Abasirikare ba Afurika y’Epfo bageze muri ubu butumwa ku wa 15 Ukuboza 2023, ubu butumwa bukazarangira ku wa 15 Ukuboza 2024.

Iki gihugu ku wa 12 Gashyantare 2024, cyemeje ko abandi basirikare 2900 boherezwa muri RDC gufasha FARDC guhangana na M23.

Abasirikare bakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro biri mu Mujyi wa Goma.

Mu gihe cy’umwaka aba basirikare ba Afurika y’Epfo bazamara muri RDC, bazakoresha agera kuri miliyali 2 zama-Rand (arenga miliyali 135 Rwf).

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU