Friday, November 15, 2024
spot_img

Latest Posts

Gasabo-Rusororo:Umuturage aratabaza nyuma yo kugura ubutaka uwo baguze akamwigarika-Bashobora kwicana

Akagari ka Mbandazi umurenge wa Rusororo akarere ka Gasabo ho mu mudugudu wa Samuduha,yagurishije umurima ngo yishyure imitungo yangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 none yarahishubije.
Uwitwa Muragijinkindi Léonce waguze aratabaza avuga ko uwitwa Kanyagisaka Evariste yamugurishije umurima (ubutaka), mu gihe yarimo kwishyura imitungo yangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubyaha yahamijwe n’Inkiko Gacaca.
Avuga ko amaze kwishyura ubutaka bwabaye ubwe.None kugeza ubu uyu Kanyagisaka  akaba yarahishubije kuko iyo bahinze aza akabisarura,avuga ko atagurishije nabo.
Muragijinkindi Léonce aganira na  UMURUNGA.com yavuze ko amaze igihe arwaye.
Yagize ati:”Maze imyaka irenga ine ndwaye,kugeza ubu iyo mpinze arasarura yaba ibitoki kugeza ubu yarahishubije niwe uhahinga nabaye mbiretse”.
Akomeza avuga ko atewe impungenge ko  iyo yahingaga  uyu  Kanyagisaka yasaruraga hari nubwo yahuriragamo n’abana bagatongana none ubu akaba yarahishubije kuva ubwo yarwaraga.
Amakuru UMURUNGA.com twamenye ni uko yahisubije ari uko umugabo wa Muragijinkindi Léonce amaze gupfa.
Ni kenshi yagiye asarura imyaka ye dore  ko byageze no mu nteko y’Abunzi b’akagari ka Mbandazi,bakanzura ko Kanyagisaka azishyura ibihumbi mirongo icyenda (90,000frw) kubera Imyaka yangije iyindi akayisarura.
UMURUNGA. com, twabajije umubare w’amafaranga  haguzwe, maze duhabwa kopi y’amasezerano y’ubugure.
Nyuma Kanyagisaka Evariste yatangiye kujya ashaka kwisubiza umurima maze taliki 06/12/2021, Muragijimana Léonce amurega,mu isibo Imbere y’abaturage, Kanyagisaka Evariste yemera ko yakuye imyumbati agatema n’ibitoki byari birimo.
Ikibazo cyageze ku buyobozi bw’akagari ka Mbandazi tariki 21/12/2023  maze Kanyagisaka Evariste atumizwa inshuro ebyiri zose yanga kwitaba, Ubuyobozi bufata icyemezo ikibazo cyoherezwa mu nteko y’Abunzi ngo kirangizwe.
Ni mugihe tariki 18/11/2022  Ubuyobozi bw’umudugudu wa Samuduha bwagiye gukemura ikibazo cya Kanyagisaka Evariste na Muragijinkindi Léonce .
Basabye Kanyagisaka kuva muri ubwo butaka bukajya mu maboko y’uwabuguze ariwe Nsabimana Laurent uhagarariwe na Muragijinkindi Léonce.
Kanyagisaka yavuze ko umurima we wagurishijwe ntabone amafaranga yawo,yongera ho ko abagombaga kwishyurwa nta gihamya ko bishyuwe.
Abaturage babajije Kanyagisaka impamvu uwabuguze ariwe Nsabimana Laurent (umugabo wa Muragijinkindi Léoncie).yabumaranye imyaka 11 abuhinga nyuma akabwisubiza, asubiza agira ati:”Nabwisubije maze kubona ko batanyishyuriye abo nagombaga kwishyura“.
Abayobozi bavuga ko bamuhaye ubutumwa ko agomba gusubiza ubutaka bw’abandi nawe ababwira ko atabuvamo ngo haziyambazwe inkiko.
Nyuma yo gukomeza gutsimbarara avuga ko atagurishije ku nama yagiye agirwa  n’Ubuyobozi bw’Umudugudu ndetse n’akagari.Tariki ya 09 Ukuboza 2022 yiraye mu rutoki rwa Muragijinkindi Léonce, yabagurishije atemamo ibitoki.
Akomeza avuga ko ngo n’ubwo yarugurishije mu gihe  yari arimo kwishyura imitungo yangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo nta mafaranga yahawe yirengagije ko hishyurwaga imitungo yangije, amafaranga agashyikirizwa abo yagombaga kwishyura yangirije imitungo.
Muri Raporo  yakozwe n’Ubuyobozi bw’umudugudu,UMURUNGA.com dufitiye kopi bavuga ko kubera uyu Kanyagisaka Evariste yangije byinshi ,asahura ariyo mpamvu yishyuzwaga n’abandi atishyuye.
Abayobozi b’umudugudu bagiye bamugira inama kenshi yo kuva muri uwo murima urimo n’urutoki akanga bagasaba inzego zibifitiye ububufasha kumukurikirana akaryozwa ibyo yangije cyane ko avuga ngo uzamugira mu rutoki azamutsindamo.
Ikibazo cyashyikirijwe inteko y’Abunzi taliki 13 Mutarama 2023, maze baratumizwa hafatwa icyemezo gikurikira:
“Hakurikijwe imvugo z’abatangabuhamya ndetse n’uwa gurishije iyo sambu muri cyamunara witwa Nishimwe Pascal,ari nawe wari uyoboye akagari ka Mbandazi.
Abunzi basanze Kanyagisaka Evariste agomba gutanga isambu yihaye kungufu kandi akamuha n’amafaranga ibihumbi mirongo icyenda (90,000frw),ahwanye n’imyaka ye yasaruye muri uwo murima kandi atari we wayihinze.Yaramuka atabyubahirije hakaziyambazwa amategeko ubwishyu bukazavanwa mu mitungo afite.”
UMURUNGA.com tuvugana na Kanyagisaka Evariste twamubajije impamvu adatanga isambu kandi bigaragara ko yayigurishije avuga ko atigeze agurisha,ko atazayitanga kuko ,avuga ko atari we wakiriye amafaranga yahawe Nishimwe Pascal.
Ati:”Njyewe ntabwo nagurishije kuko amafaranga yahawe Nishimwe Pascal, kuko ninjyewe wiyishyuriye.”
Kanyagisaka yaduhamirije ko yahishubije ndetse ko ubu yahinzemo harimo amasaka ye.
Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mbandazi Bwana Nishimwe Pascal yatubwiye ko yagurishije kandi amafaranga yagombaga gushyikirizwa abo yagombaga kwishyura kandi yayabagabanyije uko yanganaga. Yagize ati:”Mu by’ukuri Kanyagisaka sinzi impamvu adashaka gutanga umurima w’abandi kandi yaragurishije yishyura ibyo yangije kuko ari abahawe amafaranga yangirije bamwe batuye inaha kandi yagombaga kwishyura abantu benshi.”
Akomeza avuga ko icyo gihe yagombaga kwishyura abantu benshi, bishyuye ho make yari abonetse, kandi ko Kanyagisaka Evariste ariwe ubwe waje akanavuga uko hangana abwira Ubuyobozi ko yabonye umukiriya.
Amakuru twahawe n’umwe mu bishyuwe amafaranga yakiriwe n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’akagari ka Mbandazi Nishimwe Pascal yatubwiye ko amafaranga yari make kandi yagombaga kwishyura ibintu byinshi ahabwa abantu benshi ati:”Kanyagisaka yatwangirije ibintu byinshi kuko yari kwishyura imitungo abantu benshi ariko icyo gihe Nishimwe Pascal yayaduhaye uko ari, arayadusaranganya,kandi twarayabonye”.
Akomeza yibaza impamvu Kanyagisaka yaba arimo asiragiza Muragijinkindi kandi byarabereye muruhame, avuga ko yagiye atumizwa akiri umuyobozi ahandi akaza akabisobanura.
 Yagize ati :”Numvaga twarabikemuye yarasubije ubutaka bw’abandi kuko nakunze kuza kwitaba nkabisobanura, nkiri umuyobozi ahandi,kandi nabo yishyuraga abenshi batuye inaha wababaza”.
Umuturage witwa Birangwa Jean Bosco, umuturanyi wa bugufi wa Kanyagisaka,yaduhamirije ko uyu  Kanyagisaka yagurishije ari kumanywa abantu bahari, yewe nawe ubwe yari ahari aziko ayo mafaranga agiye kwishyurwa imitungo yangije muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yagize ati:” Yaragurishije hagiye kwishyurwa imitungo yangije muri Jenoside nanjye ubwanjye ndi mubagabo basinye kuri ubwo bugure yewe sinjyewe gusa abasinye barahari ndetse nabishyurwaga bari inaha”.
Amasezerano y’ubugure
Ni mugihe abaturage bavuga ko mu gihe byakomeza gutya batanguranwa guhinga uhinze undi agasarura , bavugako hashobora kuzagwa umuntu.
Dore ko ibikorwa by’urugomo bikunze kugaragara hirya no hino bitewe n’amakimbirane aturutse kubutaka.
Muragijinkindi Léonce akaba ategereje ko umurenge wa Rusororo bazamuha icyemezo cyemeza ko Kanyagisaka Evariste atajuriye  mu bunzi  b’umurenge kugirango icyemezo cy’Abunzi giterweho kashe mpuruza maze urubanza rurangizwe kungufu niba akomeje kwanga kumuha umurima we.
Ni inkuru UMURUNGA.com tugikurikirana.
Ifashabayo Gilbert /UMURUNGA.com

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU