Tuesday, January 21, 2025
spot_img

Latest Posts

Rubavu: Umugabo wari umaze icyumweru asezeranye yiyahujeTiyoda

Iyi nkuru ncamugongo yamenyekanye kuri uyu wa Mbere taliki 12 Gashyantare 2024, mu mudugudu wa Muhungwe, akagali ka Muhungwe, umurenge wa Mudende, mu karere ka Rubavu, aho umugabo witwa Ngirimana Adolphe yamaze gupfa yiyahuje Tiyoda nyuma y’icyumweru ashinze urugo.

Murindangabo Eric, ni umunyamahanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mudende, yahamije aya makuru avuga ko nyakwigendera yari amaze icyumweru arongoye.

Yagize  ati”Yari amaze icyumweru arongoreye mu nzu ya se, bivuze ko bayibagamo ari abagabo babiri. Gusa mu rukerera umugore wa Ngirimana yazindutse ajya gukeba ibirayi, barumuna ba Ngirimana  batangira gutabaza abaturanyi ko amaze kunywa Tiyoda arimo gutaka ababara mu nda. Baratabara bamwihutana ku kigo Nderabuzima cya Mudende ariko apfa  akihagera n’abaganga bataramwakira.”

Ngirimana witabye Imana ku myaka 23,ubu yamaze gushyingurwa.

Murindangabo Eric, Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Mudende, yasabye abaturage kwirinda  kwiyambura ubuzima uwaba afite ibibazo akaba yakwegera ubuyobozi bukamugira inama mu buryo bwiza bigakemuka mu mahoro.

N’ubwo kugeza ubu intandaro y’urupfu rwa nyakwigendera rukiri ihurizo, hashyizwe mu majwi imitungo aho ngo yaba yahawe isambu itangana nk’uko yabyifuzaga.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!