Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Umupfumu wahanuye Covid-19 yavuze ko Putin azapfa muri uyu mwaka ahanura n’ibindi byinshi

Umupfumu kabuhariwe wo mu Bwongereza yahanuye ko Perezida Putin ari hafi gupfa naho umuhanzi Tylor Swift agatwita muri uyu mwaka.

Craig Hamilton-Parker bahimbye izina rya Nostradamus mushya, avuga ko we ashobora kureba ahazaza, ndetse we n’umugore bakora nk’abahuza hagati y’abantu n’imbaraga zitagaragara.

Bimwe mu byo uyu mugabo yahanuye birimo icyorezo cya Covid-19, gahunda ya Brexit, gutorwa kwa Donald Trump nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Itanga ry’umwamikazi Elizabeth II kandi byose byarabaye.

Uwo mupfumu w’imyaka 69 y’amavuko, yatangiye gukorana n’imbaraga zitagaragara akiri muto ku myaka 20, yabyize ubwo yagiriraga uruzinduko mu gihugu cy’u Buhinde, abyigiye ku bahanga mu birebana n’inyenyeri b’aba Nadi (Nadi astrologists).

Craig aganira n’ikinyamakuru Metro, yatangiye avuga ko mu matora rusange agiye kuba mu Bwongereza, avuga ko Rishi Sunak atazongera gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe mu 2024, avuga ko amahirwe menshi afitwe na Suella Braverman, uzagaruka mu buyobozi kandi akazekemura bimwe mu bibazo u Bwongereza buzahura na byo mu 2024.

Craig avuga ko inzuzi yateye zamweretse ko amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka muri Amerika azarangwa n’udushya twinshi muri politiki kugeza ku munsi wa nyuma, avuga ko Donald Trump azatsinda amatora ariko azagira ibibazo by’uburwayi ariko bitazamubuza guhatana.

Trump natorwa azagira Visi Perezida w’umwiraburakazi ushobora kuzaba uwitwa Kari Lake, hanyuma ngo Joe Biden we azakurwa ku butegetsi asohorwe mu biro amatora atararangira asimburwe na Visi Perezida Kamara Harris by’igihe gito.

Ikindi ubuhanuza bwa Craig burimo n’impfu z’abantu bakomeye, barimo Umushumba wa Kiliziya Gatolika na Perezida Putin.

Craig yagize ati: “Ndiyumvamo ko Papa azatabaruka mu 2024 agahita asimburwa kuko neretswe umwotsi w’umweru uzamuka uva i Vatican, kandi ibyo bizaba hagiti mu Gushyingo. Mu 2024 kandi intambara yo muri Ukraine izakomeza kuba urugamba rukomeye, ndaniyumvamo ko Putin azarutakarizamo ubuzima, ari na byo bizarangiza intambara burundu.”

Craig yaneretswe ko umuhanzikazi Tylor Swift azatwita nyuma y’igitaramo cya rutura yise Eras World Tour kizaba mu 2024, kandi ngo muri USA hazaba imitingito ikomeye izibasira igice cy’uburengerazuba by’umwihariko hakazaba imitingito ibiri izaza ikurikirana.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!