Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Indwara iterwa n’umwanda imaze kwica abasirikare 14 ba Congo

Mu Burasirazuba bwa Congo, mu Ntara ya Katanga, nibura abantu 14 bamaze kwicwa n’indwara ya korera abandi 500 baracyarembye, nk’uko ibinyamakuru byo muri iki gihugu bibitangaza.

Gen Eddy Kapende, Komanda wa batayo ya 22 mu Kigo cya Gisirikare cya Mura, muri Katanga yemeje ibi ku wa Kabiri Tariki 06 Gashyantare 2024, mu nama yabahuje n’Abagize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’abana UNICEF yabereye i Rubumbashi.

Yagize ati: “Mu masaha 72 gusa umubare w’abarwayi bamaze kwakira umaze kurenga 144. Tumaze kubarura 14 bapfuye kandi abakize bose basubijwe amapeti yabo.”

Iyi ndwara iri guterwa n’umwanda uri mu Kigo cya Gisirikare nk’uko Gen Eddy Kapende yabivuze.

Muri Nyakanga 2023, iyi ndwara ya korera yibasiye agace ka Kalemie, aka gace gaturiye intara ya Tanganyika, icyo gihe yapfuye abantu bagera ku 10.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU