Nyuma y’igisasu cyatewe mu Mujyi wa Goma ntihamenyekane uwagiteye hagati y’igisirikare cya Congo, FARDC n’umutwe wa M23, hari amakuru avuga ko Perezida wa RDC Felix Tshisekedi yahise atumiza inama y’aba Minisitiri igitaraganya.
Iki gisasu cyatewe ku wa 02 Gashyantare 2024, mu masaha y’umugoroba, giterwa muri karitsiye ya Mugunga muri Komine ya Kalisimbi hafi y’ishuri ryisumbuye rya Nengapeta.
Amakuru avuga ko ibi bikimara kuba Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, yahise atumiza inama idasanzwe y’aba Minisitiri, i Kinshasa igamije kwiga kuri iyi mirwano no kurinda umujyi wa Goma.
Mu mwaka ushize Felix Tshisekedi yiyamaza yasezeranije Abanyekongo ko M23 niyibeshya ikarasana isasu na rimwe mu Mujyi wa Goma, azahita ayitsinsura mu birindiro byayo.