Hashize igihe kinini havugwa inzu yubatswe mu Mudugudu wa Rutonde mu Kagari ka Nyabikora mu Karere ka Kirehe, bivugwa ko yubatswe mu ijoro ikubakwa n’abazimu, abahageraga bavuga ko bahasangaga abantu bitabye Imana bayubakaga bashishikaye.
Abaturage batuye muri uwo Mudugudu bavuga ko babyukaga rimwe gusa bagasanga inzu iri hafi kuzura, nyamara bavuga ko nta mufundi cyangwa umukozi wahakoze bazi. Icyo bavuga ni uko igihe kimwe babyutse kare bagasanga inzu yuzuye. Abaturanyi bayo bo bavuga ko babonaga icyigega cyuzuye amazi bagatangazwa n’uwayavomye n’aho yaturutse.
Umwe mu baturage yabwiye BWIZA ati: “Ubwo nahanyuraga bwije, nabonye umwana wari waritabye Imana mubona arimo arubaka inzu, naratunguwe numva umutima umvuyemo. Ako kanya nahise niruka njya iwabo, ngezeyo mbabwira ko mbonye umwana wabo wapfuye. Barankurikiye turajyana, ariko tugezeyo twasanze nta n’inyoni itamba.”
Andi makuru avuga ko hari hari umwana wari wabuze umunsi wose, abaturanyi b’uru rugo bavuga ko basanze uwo umwana w’uwundi muturanyi wari wabuze agiye gutira isuka arimo yubaka kuri iyo nzu i saa saba z’ijoro.
Ubwo bahamusangaga, uwo mwana yababwiye ko yarari kumwe n’umuhungu wapfuye kera azize impanuka. Icyo gihe ubuyobozi bwarahageze bubura ibimenyetso byatuma nyir’iyo nzu ahamwa n’icyaha burabireka.
Ibi byemezwa n’abantu benshi batandukanye bagiye babona abantu bapfuye bubakaga kuri iyo nzu, ariko bazana abandi ngo babarebe bakababura, bakabura uko babyemeza ku giti cyabo.
Iby’iyi nzu byabereye abahatuye amayobera kuko ngo ntibazi abayituyemo neza kandi baturanye.
Undi we yagize ati: “Numva ngo habamo abarozi, ababamo ntabwo mbazi, bavuga ko ngo yubatswe n’abazimu nijoro.” Uyu yavugaga ibi atera intambwe yiruka ubwo yari ageze hafi y’iyo nzu.
Abatuye muri iyo nzu abaturage bavuga ko yubatswe mu buryo bw’amayobera bo batangaje ko ibyo abaturage babavugaho bababeshyera, ndetse n’ibyo bivugwa ko ari abarozi babihakanye bivuye inyuma.
Umuyobozi w’uyu Mudugudu wa Rutonde we avuga kuri iyi nzu yateje urujijo, yavuze ko abayibamo abazi, ndetse asaba abaturage kujya bashishoza mu rwego rwo kwirinda kugira icyo batangaza bahubutse kuko hari igihe uwo bavuze ku kintu runaka aba arangena ahubwo uwaba abikora ntavugwe. Kuko iyi nzu bavuga ko yubatswe n’abazimu nta bimenyetso bibyemeza babona.
Uyu muyobozi we akomeza avuga ko nyir’iyi nzu abanye neza n’abaturanyi be, ndetse afite ibihamya ko hari n’abantu bacumbitse mu rugo rwe.
Gusa uyu muyobozi yemereye BWIZA ko uyu muturage bigeze kumucungira umutekano kubera ko abaturage bari bamurakariye cyane bamushinja amarozi.
Abajijwe niba bajya baganiriza uyu muturage ucyekwaho amarozi, yasubije ko bigoye kuganira n’umuntu uvugwaho ibi bintu.
Ati: “Turekere aho!”
Mu Rwanda mu bice bimwe na bimwe byo mu Burasirazuba nk’aho bita mu ‘Gisaka’ usanga abantu bahatinya, bavuga ko abantu baho bagendera ku ‘gataro’ cyangwa se ngo ‘bararoga’. Mu gihe izi mvugo zibangamira abahatuye ndetse ntizicyijyanye n’igihe tugezemo.