Kimwe mu bintu biba byitaweho na buri muntu wese ni ugushaka ikintu gishobora gutuma ubuzima bwe burushaho kugenda neza, ndetse bamwe bakibanda ku mirire yabibafashamo ariko badasobanukiwe neza ibyo bakwiriye kurya.
Si byiza rero gufata ibyo kurya byose ubonye kuko wumvise ko bifite intungamubiri runaka kuko hari bimwe bishobora kutakugiraho ingaruka nziza bitewe nβubwoko bwβamaraso yawe mu gihe wowe wari ubyitezemo umukiro.
Ubushakashatsi bwakozwe nβinzobere mu byβimirire bwagaragaje ko bitewe nβubwoko bwβamaraso ufite hari ibyo ugomba kwihatira kurya ariko kandi hakaba nβibyo ukwiye kwirinda mu gihe ushaka ko ubuzima bwawe bumererwa neza cyane.
Nkuko tubikesha urubuga Harvard Health Publishing, inzobere mu bijyanye nβubuvuzi bwβibimera, Peter DβAdamo, mu bushakashatsi yashyize hanze mu 1996, yagaragaje ibiribwa bikwiye kwirindwa na buri bwoko bwβamaraso byβumwihariko igihe ufite ubwo bwoko ashaka kugabanya ibiro.
Dore ibyo ukwiye kwitondera kurya ugendeye kurya
Niba ufite ubwoko bwβamaraso bwa O ni byiza ko ufata ikigero kigereranyije cyβibinyampeke, ibishyimbo ndetse nβamashaza kandi mu gihe urimo kugerageza kugabanya ibiro ukihatira kurya ibikomoka mu mazi, inyama zitukura, burokoli, epinari ndetse nβamavuta ya olive (olive oil) ukirinda kandi gufata ingano, ibikomoka ku bigori ndetse nβamata.
Kubafite amaraso yo mu bwoko bwa A ukwiriye kwitondera kurya inyama. Mu gihe ushaka kugabanya ibiro ni byiza ko wafata ibikomoka mu mazi, imboga, inanasi, amavuta ya olive ndetse na soya ariko ukirinda amata, ingano ibigori ndetse nβibishyimbo.
Kubafite amaraso ya B mu gihe bagabanya ibiro bakwiriye gufata amafunguro arimo imbogarwatsi, amagi, icyayi gikozwe muri licorice ariko akirinda kurya inkoko, ubunyobwa, ibigori ndetse nβingano.
Naho abafite ubwoko bwa AB bo mu gihe bagabanya ibiro bakwiriye gufata tofu, imbogarwatsi, ibikomoka mu mazi, inyama zo ku mbavu.
Kuva mu 2017 kugeza ubu, hamaze gusohoka inyandiko zirenga ibihumbi 250 zigaruka ku mirire yafasha umuntu kurama igihe kirekire, kumurinda umubyibuho ukabije nβibindi.
Ni ubushakashatsi bwagiye bugirwamo uruhare nβabaganga nβabashinzwe ibijyanye nβimirire, icyakora kuri iyi nshuro bwo hibanzwe gusa ku kureba ibyafasha umuntu kugabanya ibiro hagendewe ku bwoko bwβamaraso afite.