Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Rutsiro: Abiyise Abarakare bakuye abana mu ishuri ngo bahabwa amafunguro ava kwa shitani

Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati, bamwe mu babyeyi baho mu bahoze mu Itorero ry’Abadivantisite bo ku munsi wa Karindwi bakaza kuryigimuraho kubera imyemerere yabo bakiyita ‘Abarakare’, kuri ubu bakuye abana babo mu ishuri bavuga ko bahabwa amafunguru aturuka kwa shitani.

Bamwe mu baturanyi babo batanze ubuhamya bavuga ko imyemerero y’aba biyise Abarakare’ iteye inkeke, bagasaba inzego za Leta kubikurikirana.

Umwe aganira na BTN TV yagiraga ati: “Ariko mu kwanga ko ibiryo babirya baba bavuga ko biva hehe, ikuzimu kwa shitani.”

Uyu akomeza agira ati: “Ukobemera ntabwo ariko twemera. Kandi uko umuntu yumva ikibazo siko n’undi acyumva. Nabo bahoze ari abadive ariko kiriya gihe cya Covid-19 nibwo basohotse mu Itorero. Banga gufata ziriya nyingo batanze. Ubu babita ngo ni Abarakare.”

Undi nawe yagiraga ati: “Nonese buriya ntibikururira umwuka mubi? Biriya byateza n’intambara kuko niho usanga n’umwana ashobora guturuka avuga ngo ni amadini ni amadini akaba yagirira nabi igihugu. Leta nayo igomba kuba maso, ikabihagurukira.”

Abiyita ngo ni Abarakare bo baravuga ngo ishuri rya mbere Ni Kirisitu nta mpamvu yo kubajyana.

Yikingiranye umwe muri bo yagize ati: “Abana bacu biga gusoma, biga iby’ubwenge n’iby’umubiri n’iby’umwuka. Kwigana n’abandi byo,… dusoma ngo ishuri rya mbere, ni ishuri rya Kirisitu.”

Umuganwa Marie Chantal, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko bagiye gukomeza kubigisha ku buryo basubiza abana mu ishuri.

Ati: “Ni ugukomeza ubukangurambaga, ni ukwigisha, ni ukubahugura bihoraho, tubabwira ko abana bagomba kujya kwiga ku ishuri. Nibo bagomba kuzavamo abayobozi, nibo igihugu gihanze amaso.”

Muri 2021 hari abandi bo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana nabo bigeze kwigomeka kuri Leta kubera imyemerere bakura n’abana mu ishuri.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU