Sunday, December 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Dosiye y’ingurane ishobora kujyana bagitifu b’uturere babiri n’abandi bakozi

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Al Bashir, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Kanyangira Ignace, Umuyobozi w’Imirimo rusange(DM) w’Akarere ka Huye Muhanguzi Godfrey n’abandi bayobozi bane (4) biravugwa ko bandikiye Inzego z’ubuyobozi basezera mu nshingano bari bafite.

Amakuru dufite avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir, na mugenzi we baguranye kuri uyu mwanya  mu Karere ka Rulindo, Kanyangira Ignace, hamwe n’Umuyobozi w’Imirimo rusange (DM) w’Akarere ka Huye Muhanguzi Godfrey basezeye ku kazi bari bashinzwe.

Ayo makuru kandi avuga ko mu bandi bayobozi banditse basezera ku mirimo harimo Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari mu Karere ka Rulindo, Mugisha Delice, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo(One Stop Center) mu Karere ka Rulindo, Bavugirije Juvénal, na Niyonsenga,  Umuyobozi w’Ishami ry’ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Gicumbi bose banditse basezera ku kazi.

Ayo makuru akomeza avuga ko abo bose bahoze bakorera mu Karere ka Rulindo bamwe baza guhabwa ‘mutation’ mu buryo butumvikana, bamwe  bohorezwa mu turere dutandukanye turimo Muhanga, Huye na Gicumbi, bikavugwa ko ababahaye iyo mutation  bashakaga kuzimanganya ibimenyetso by’inyereza ry’amafaranga y’ingurane z’abaturage bashinjwa gusangira no kunyereza.

Uwatanze ayo makuru utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati :“Bose bahuriye kuri dosiye imwe,  kuko bahaye amafaranga y’ingurane abaturage batayagenewe kandi batari ku rutonde rw’abagombaga kuyahabwa, bikavugwa ko iyo myirondoro y’abahawe ayo mafaranga ari baringa kuko abayahawe nta butaka bahafite.”

Bikavugwa kandi ko “abagombaga kuyahabwa bahafite ubutaka  batigeze bayabona  kuko bazaga kuyishyuza mu Karere, bakabwirwa  ko bayabonye.

Gusa nta rwego na rumwe rwa Leta rwigeze rutangaza ayo makuru.”

Twagerageje kuvugisha abayobozi muri za Njyanama z’Akarere ka Muhanga na Rulindo batubwira ko nta baruwa bari babona z’abo bayobozi basezeye.

Aba bose bigeze gufungwa bashinjwa kunyereza amafaranga y’ingurane, baza kurekurwa by’agateganyo.

Inkuru yabanje

Rulindo: RIB yataye muri yombi itsinda ry’abayobozi benshi bakekwaho kurya ibya rubanda birimo n’umuhanda

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!