Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranweho ibyaha bya ruswa.
Uyu mugabo arashinjwa guha ruswa Umugenzacyaha wakurikiranaga dosiye aregwamo n’umugore we ku byaha byo kumuhoza ku nkeke no kumuhohotera.
Mu gihe dosiye y’uyu mugabo ku byaha aregwa iri gutunganywa ngo ishyirikirizwe Ubushinjacyaha, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye.
Mu butumwa RIB yanyujije ku rubuga rwa X, yakanguriye abaturage kwanga ruswa no gutanga amakuru aho ikekwa.
Ubutumwa bugira buti: “RIB irongera gukangurira Abaturarwanda kwanga ruswa no kuyirwanya, ndetse no kujya batanga amakuru aho bayikeka kuko igira ingaruka mbi ku iterambere ry’Igihugu.”
Itegeko rihana icyaha cya ruswa ryo mu 2018 mu ngingo yaryo ya 4 iteganya ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, iyo umuntu abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.