Félix Tshisekedi wari usanzwe ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarahiriye kongera kuyobora iki gihugu nyuma yo gutsinda amatora.
Perezida Tshisekedi yarahiriye muri Stades des Martyrs kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama, akaba yarahiriye kuyobora iki gihugu muri manda ye ya kabiri izamara imyaka itanu uhereye muri 2024.
Uyu muhango witabiriwe n’abanye-Congo barenga ibihumbi mirongo itandatu n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’ibihugu 18 bya Afurika.
Perezida Félix Tshisekedi mu ndahiro ye yiyemeje kuzubahiriza no kurengera Itegekonshinga n’andi mategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kubungabunga no kurengera ubwigenge n’ubusugire bw’ubutaka bwa RDC, kubungabunga ubumwe bw’igihugu, kuyoborwa gusa n’inyungu rusange no kubahiriza uburenganzira bwa muntu; gukoresha imbaraga [ze] zose mu guteza imbere inyungu rusange n’amahoro no gusohozanya ubudahemuka n’ubunyangamugayo imirimo ikomeye yahawe.
Tshisekedi kandi yashyikirijwe ibirango by’igihugu nyuma yo kurahira, yemejwe nka Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Komisiyo y’amatora ndetse n’Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegekonshinga muri icyo gihugu.
Perezeida Félix Tshisekedi yayoboye Kongo nyuma yo gutsinda ku majwi 73.4%, gusa abenshi mu bo bari bayahatanyemo bamaganye intsinzi ye bamushinja kwiba amajwi, banikomye akanama gashinzwe amatora kumufasha kunyereza amajwi.