Ababyeyi bongeye gusabwa kujyana abana mu marerero no kubaba hafi cyane, nyuma y’umwana w’umuhungu w’imyaka itatu y’amavuko wari umaze iminsi ibiri yaraburiwe irengero, wabonwe mu bubiko bw’amakara yaragwiriwe n’umufuka bikarangira yitabye Imana.
Uyu mwana yabonetse mu gitondo cy’uyu munsi ku wa 17 Mutarama 2024 mu Karere ka Rwamagana mu Murenge Mwulire mu Kagari ka Ntunga ho mu Mudugudu wa Kadasumbwa.
Bivugwa ko uyu mwana yari ari kumwe na nyina mu minsi ibiri ishize aho akora ku bubiko bw’amakara buherereye mu isantere ya Ntunga, ubwo uwo mubyeyi yari ari kwita ku bakiriya yaje kubura uwo mwana agira ngo yagiye mu rugo.
Nyuma y’aho hahise hatangira igikorwa cyo kumushakisha, bamwe bagakeka ko baba bamwibye ariko baje gusanga yari yaragwiriwe n’umufuka w’amakara umuryamaho birangira ahapfiriye.
Zamu Daniel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, yasabye ababyeyi bafite abana bagejeje igihe cyo kujyanwa mu marerero, kubajyanayo kuko bifasha cyane.
Yagize ati: “Nyuma y’iri sanganya ababyeyi bafite abana bakiri bato bujuje imyaka itatu, twabasaba kubajyana mu marerero kuko hariyo abarimu babafasha kwiga, na wa mubyeyi akikorera akazi ke neza atari gucungana n’umwana buri kanya. Ikindi nibakurikirane abana buri munota mu gihe bari kumwe nabo kuko umwana ni umwana.”
Ubuyobozi bw’Umurenge bwategereje ibyo inzego z’umutekeno n’abaganga batangaza kugira ngo harebwe niba koko ari uwo mufuka wamugwiriye wamwishe kugira ngo ashyikirizwe ababyeyi be bamushyingure.