Ikamba rya Miss America ryegukanywe n’umusirikare ufite ipeti rya ‘Sous Lieutenant’

Ikamba rya Miss America mu 2024, ryasojwe mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2024 ryegukanywe na Madison Isabella Marsh uri mu basirikare barwanira mu kirere ufite ipeti rya ‘Sous Lieutenant’.

Marsh nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Academy rikamuhesha itike yo kwitabira ndetse akanagekuna irya Miss Colorado muri Gicurasi 2023, mu ijoro ryakeye yegukanye irya Miss America.

Marsh yabaye umukobwa wa mbere w’umusirikare mu Ngabo za Leza Zunze Ubumwe za Amerika ukiri mu nshingano utsinze, ndetse aba umukobwa wa Kane ubashije kwegukana ikamba rya Miss America aturutse muri Colorado.

Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss America, yahise abona itike imwemerera guhagararira iki gihugu mu marushanwa atandukanye ku isi, ahabwa ibihumbi 50$ ndetse yishyurirwa amasomo yose ashaka kwiga.

Marsh yegukanye iri kamba arisimbuyeho Grace Marie Stanke wari waritsindiye ku wa 15 Ukuboza 2022.

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *