Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi umugabo w’imyaka 51 y’amavuko yapfuye bitunguranye, nyuma yo gusinda agacumbikirwa.
Uyu mugabo ngo yazanye n’undi mugenzi we mu Kagari ka Rutabo, ariko we arasinda cyane bituma arara mu kabari.
Uwacumbikiye nyakwigendera mu kabari ni umugore witwa Mukanyandwi Beata, uvuga ko mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 11 Mutarama 2023, yabyutse asanga yamaze gupfa.
Bamwe mu babonye nyakwigendera mbere y’uko yitaba Imana, bavuga ko yari yasinze bikabije nk’uko babibwiye Radio/Tv1.
Umwe yagize ati: “Uyu mugabo naje musangamo ari kumwe n’umugabo bakunda gusangira witwa Ndungutse Bosco, amuteruye yasinze. Hari hakiri kare ubona ko yasinze, yarangiye.”
Undi nawe avuga ko yari yasinze bikabije, atabashaga no guhaguruka ngo atahe, ari nayo mpamvu uwo basangiraga yasabye nyiri akabari kumucumbikira.
Amakuru avuga, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB) rwahise ruta muri yombi Mukanyandwi Beata ufite butiki ivanze n’akabari uyu mugabo yanyweragamo, ndetse na Ndungutse basangiraga atabwa muri yombi.
Kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma yabyo, iperereza ryahise ritangira gukorwa.