Muyumbu haravugwa abakinnyi ba ADDAX FC ya Mvukiyehe Juvenal bariye dendo y’umuturage
Urugo ruturanye n’aho abakinnyi ba ADDAX FC baba rurabarega kurya dendo bari boroye kandi yanarariraga amagi 12.
Ni mu kagari ka Akinyambo, umudugudu wa Rugarama,umurenge wa Muyumbu.
Ba nyiri dendo bavuga ko barimo gusaba nyiri ADDAX FC, ari we Juvenal Mvukiye he ngo abarihe itungo ryabo.
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu dukesha iyi nkuru avuga ko yababajije ati: “Amagi yo se biragenda bite?” Bamusubije ko barayajugunya.
Ubwo twamenyaga aya makuru twagerageje kuvugana na Mvukiyehe Juvenal nyiri ADDAX FC twamuhamagaye ntiyitaba telefone ye ngendanwa ,tumuhaye ubutumwa bugufi tumubwira uko ikibazo giteye yadusubije muri aya magambo ati:”Ntabyo nzi”.
Ku rundi ruhande ariko iriya dendo yariwe yababaje cyane mama w’abana wayifataga nk’inshuti ye kuko hari hashize amezi 12 bayiguze, umwana wabo akaba yararezwe n’amagi yayo.
Nyir’urugo we yagize ati: “Abakinnyi baturuka muri RDC ntibagombaga kuyirebera izuba.” yashakaga kugaragaza ko bakunda akaboga byahebuje.