Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Pasiteri ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma agiye kubibazwa

Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, umugabo w’ahitwa Namasindwa arakekwaho kwica umugore we amuteye icyuma.

Uwatawe muri yombi nyuma yo kwica umugore we, ni umugabo w’imyaka 48 y’amavuko usanzwe ari Pasiteri mu rusengaro rwitwa Christ Church ahitwa Bukhabusi mu Karere ka Namasindwa.

Pasiteri ukekwaho kwica umugore we w’imyaka 44 y’amavuko, asanzwe atuye ahitwa Mulukhu, mu gace ka Butiru kuri ubu afungiye kuri Polisi y’ahitwa Namasindwa.

Uyu mugabo ngo yashinjaga umugore we kumuca inyuma nk’uko amakuru aturuka kuri Polisi ndetse n’abaturanyi be abivuga.

Rogers Taitika, umuvugizi wa Polisi muri kariya gace, ku wa 04 Mutarama 2023 yatangaje ko umurambo w’uriya mugore wabonwe ku wa 03 Mutarama uyu mwaka.

Yavuze ko uwo mugore yari inshoreke ya Pasiteri bari bamaze igihe babana. Ibizamini by’abaganga bigaragaza ko uyu mugore yari atwite inda y’ibyumweru bibiri.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU