Mu karere ka Rubavu,umurenge wa Nyundo mu kagari ka Terimbere mu mudugudu wa Terimbere ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Mutarama 2024 habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mubwoko bwa Hiace yarenze umuhanda.
Iyi modoka yo mu bwoko Minibus Hiace ifite ibirango RAF 479X yari itwawe na Nsengiyumva Joseph ufite imyaka 38 y’amavuko yavaga Pfunda yerekeje mu karere ka Rutsiro .
Amakuru twahawe n’ababonye iyi mpanuka iba bavuze ko yabuze feri ikagwa munsi y’umuhanda yubamye ikaba yarimo abagenzi 19 aribo:
1. Dufashwenimana mutoni 12yrs
2.Ingabire 1995
3.Ayingeneye samila 2002
4. Nyiraribera Annonciathe 65yrs
5.Dusabimana Chantal 14yrs
6. Nyirabwiza Jolie 22yrs
7.Irasubiza Laurence 16yrs
8. Nshimiyimana Raymond
9. NSENGIYUMVA Joseph 1986
10. Habimana Francois 36yrs
11. Dukuzimana dosita 23yrs
12. Mugisha claver
13. Rukara moise 35yrs
14 .Umugwaneza Odette 26yrs
15. Niyonzima Adolphe 17yrs
18. Hakizimana Eugene 1985
19. Rukundo prince 20yrs
Bakomeretse ku buryo butandukanye harimo bane barembye cyane bahise bajyanwa kwamuganga kuri ubu ubwo twakoraga iyi nkuru batandatu bari bamaze kugezwa ku bitaro bya Gisenyi.
Twageragejeje kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu,Mulindwa Prosper ntibyadukundira,
Ni inkuru tugikurikirana…