Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Gakenke: Umugabo arakekwaho kwica umugore we akayobya uburari

Mu Karere ka Gakenke, umugabo witwa Habumugisha Eliezel nyuma yo gukekwa ko yagize uruhare mu rupfu rw’umugore we wari unatwite inda nkuru witwa Uwineza Christine, wasanzwe yagwiriwe n’urukuta.

Ibi bikekwa ko ari uyu mugabo wabikoze, byamenyekanye mu rukerera rwo ku wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023 ko Uwineza Christine yagwiriwe n’urukuta rw’inzu bari batuyemo, mu kumutabara bamukuraho ibyamuguyeho, bamugejeje kwa muganga asuzumwe basanga yarangije kwitaba Imana.

Byabereye mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Rushashi ho mu Kagari ka Busanane.

Abaturage bari basanzwe bazi imibanire ya nyakwigendera n’umugabo we, bavuga ko uru rupfu rushobora kuba rwaturutse ku makimbirane bari basanzwe bagirana ashingiye ku bushoreke uyu mugore yajyaga ashinja umugabo we.

Umwe yagize ati: “Uriya mugore yatubabaje cyane kuko yari akiri mutoya kandi abanye n’abaturanyi neza. Gusa we n’umugabo we bajyaga bapfa inshoreke, binavugwa ko yari amaze iminsi yubakiye umugabo we inzu za annexe zegeranye n’aho basanzwe baba, zendaga kuzura kuko yari yaranamaze kuzisakara.”

“Dukeka rero ko uwo mugabo yaba yaratekereje kugerageza kwikiza uwo mugore we, anoza umugambi wo kumwica, ari nabyo yakoze yarangiza agakurikizaho kumuhirikaho uru rukuta rw’inzu agira ngo agaragaze ko rwamugwiriye, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso no kuyobya uburari.”

Aya makuru yamenyekanye biturutse ku baturage banyuze kuri iyo nzu babona urukuta rwaguye, bakagira amatsiko yo kumenya icyabiteye kuko nta mvura yaherukaga kuhagwa, niko gusanga uyu mugore rwamugwiriye yapfuye, bahita bihutira gutabaza abandi baturage.

Mukasine Genereuse, Sedo w’Akagari ka Busasane, nawe agaruka ku makimbirane bajyaga bagirana, avuga ko hari hashize amezi atandatu uyu mugore agejeje ku buyobozi ikibazo cye ko akekaho umugabo we ubushoreke, ndetse icyo gihe abayobozi bahamagaye abo bombi baraganirizwa.

Yagize ati: “Umugore yajyaga akekera umugabo we ingeso y’ubushoreke bigateza amakimbirane hagati y’abo bombi. Icyakora sinajyaho ngo nemeze koko ko uwo mugabo yagiraga inshoreke kuko ntawigeze abimufatiramo, ariko umugore yabimushinjaga.”

Arakomeza ati: “Byongeye kandi hari hashize nk’amezi atandatu aje kurega umugabo we mu buyobozi, yewe icyo gihe twabatumyeho mu kubaganiriza umugabo abihakana yivuye inyuma, biba ngombwa ko dusaba umudamu ko yakomeza gushakisha amakuru n’ibimenyetso bifatika twese dufatanyije, kugeza ubu nta yandi arenzeho twari twakabonye.”

Hahise hatangira iperereza mu rwego rwo gushakisha imvano y’urupfu rw’uyu mugore, umugabo we yahise atabwa muri yombi.

Src: Kigali Today

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU