Menya byinshi ku musatsi w’umukorano The Ben yakoranye ubukwe

The Ben, mu bukwe bwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, yari yambaye umusatsi ugura akayabo, ariko ukaba ukoreshwa rimwe gusa.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben aherutse gukora ubukwe n’umukunzi we Uwicyeza Pamella wamenyekanye cyane mu marushanwa y’ubwiza (Miss Rwanda) mu mwaka wa 2019.

The Ben, mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana, yagaragaye yambaye umusatsi w’umukorano, utandukanye n’uwo yari asanzwe afite. Uwo musatsi ukoreshwa rimwe gusa n’umuntu ugiye mu birori cyangwa umuntu ushaka gufata ifoto kugira ngo irusheho gusa neza cyane.

Uwo musatsi wateje urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bawusebya buri wese abivuga uko abishaka kuko nta muntu wari uzi icyubahiro n’agaciro ufite.

Uyu musatsi ubusanzwe wambarwa n’abagabo, urimo ibyiciro byinshi bitandukanye ku ibara ry’umusatsi, imiterere y’umusatsi, ingano y’umusatsi ndetse n’agaciro k’umusatsi. N’ubwo byaterwa n’aho wawushyirishirijeho.

Hageragejwe kumenya agaciro k’umusatsi wa The Ben.

Umusore ufite salon mu Mujyi wa Kigali yatangarije bagenzi bacu bo mu Itangazamakuru ko umusatsi wa make uba uhagaze ibihumbi 50,000 Rwf waba ushaka umusatsi mwiza kurushaho ukishyura ibihumbi 300,000 Rwf.

Aho iyi misatsi yombi itandukanira, uwa make uba ugaragara cyane nk’aho ari umuterano, ariko umusatsi wa menshi ntabwo bijya bigaragara.

Ntabwo ari ibikabyo by’abacuruzi, ahubwo ugiye ku rubuga rwa Amazon rucururizwaho ibintu bitandukanye usanga umusatsi nk’uwo w’abagabo ufite agaciro k’amafaranga $250 akabakaba mu bihumba 300 Rwf.

Ikigaragara cyo uyu musatsi wambarwa n’abaherwe kuko wambarwa rimwe gusa kandi ukaba uhenze, ikindi kugira ngo ube usa neza iyo uwambaye ushyiraho uwa menshi kuko ni wo ufata cyane ku buryo uvanwaho na nyirawo abishatse.

The Ben yiyongereye ku bindi byamamare birimo Charlie Sheen, Jon Cryer, Robert Pattinson, Daniel Craig, Jude Law, John Travolt ni bamwe mu byamamare by’abagabo bagiye baseruka bambaye umusatsi w’umukorano.

The Ben mu gitaramo cya Israel Mbonyi
Pat-Sajak yambaye umusatsi w’umukorano

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *