Indirimbo ya The Ben yasibwe kuri YouTube nta gihe yari imazeho

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ku izina ry’ubuhanzi, urubuga rwa YouTube rwahisemo gusiba iyi ndirimbo ye aherutse gushyira kuri urwo rubuga yise ni ‘Forever’.

Iyi ndirimbo The Ben yari yayiririmbiye umugore we Uwicyeza Pamella, mu Cyumweru gishize mbere gato y’uko bakorana ubukwe.

YouTube yasobanuye ko impamvu basibye iriya ndirimbo babisabwe n’ikigo cyitwa Drone Skyline Ltd gisanzwe gitanga serivisi zerekeye za Drones.

Bivugwa ko iki kigo gishinja The Ben gukoresha iriya ndirimbo nta burenganzira cyamuhaye (Copyright).

Impande zombi byaba ku ruhande rw’iki kigo n’uruhande rwa The Ben nta ruhande ruragira icyo ruvuga ku isibwa ry’iyo ndirimbo.

Mbere y’uko ni Forever isibwa, yari imaze kwesa umuhigo wo kuba indirimbo Nyarwanda ya gatatu irebwe n’ababarirwa muri miliyoni mu gihe gito.

Yaje inyumya y’indirimbo ya ‘Why’ The Ben yakoranye na Diamond Platinumz na ‘My Vow’ ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi Mehfira.

Mu gihe cy’iminsi irindwi ni Forever yari imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 1.3.

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *