Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Twirwaneho ivuze impamvu yifatanya na M23

Col Rukundo Michel uzwi ku izina rya Makanika, Umuyobozi w’umutwe wa ‘Twirwaneho’ ufite intego yo kurengera Abanyamulenge bicwa bazira uko bavutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko kuba bakorana na M23 ntacyo bitwaye, ndetse avuga ko umuntu wese ushaka kwifatanya nawo byemewe, kuko hagamijwe guhagarika aka karengane.

M23 yagerageje kwihuza n’imitwe y’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda irimo na Twirwaneho, nk’uko Raporo y’Impuguke yasohotse ku wa 20 Kamena 2023, ivuga ku kibazo cy’umutekano muke kirangwa muri RDC yabigaragazaga.

Uyu mutwe wa Twirwaneho ni urubyiruko rw’Abanyamulenge bishyize hamwe bakorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bagaragaza ko ubwoko bwabo bukwiye kwirwanaho aho kwicwa umunsi ku wundi.

Makanika mu kiganiro na Voice of Kivu, yavuze ko n’ubwo bavuga ko bifatanya n’umutwe wa M23, bo nta kibazo babibonamo kuko bahuje intege mu rwego rwo kurengera abaturage bicwa abandi bakagirirwa nabi barengana.

Yagize ati: “Ibyo bavuga byose ngo dufatanyije n’aba bagenda bahindura, abo twaje bavuga ngo dufatanyije nabo byagiye bihinduka ngo dufatanyije n’aba, umuntu wese abyukana abo yumva ko dufatanyije.”

“Ariko umuntu wese ubabajwe n’ibitubaho yaba iyo M23 n’abandi ni uko n’abo turi kumwe bababazwa n’ivangura, itotezwa n’iyicwa ry’ubwoko bumwe buzira uko bwaremwe, uwo muntu wese wumva ko tugomba kwirwanaho, tutagomba gutega amajosi uwo turi kumwe mbisubiyemo.”

Yakomeje avuga ko nta muntu ukwiye kwibaza ku kwihuza kwabo na M23 kuko bahuje ibibazo.

Yagiraga ati: “Ntabwo bagomba kureba gusa M23, impamvu bayireba ni uko duhuje ibibazo n’akaga ni uko kenshi duhuje bazira uko basa n’uko baremwe.”

Umutwe wa Twirwaneho wakomeje kugenda uhuzwa na M23, RDC yo ivuga ko ari intandaro y’amakimbirane n’umutekano muke bibarizwa muri iki gihugu.

DR Sebitekerezo Lazaro, ufite ibikorwa by’iterambere i Mulenge, muri Nyakanga 2023, yatawe muri yombi mu birego yaregwaga birimo kuba yarakoze ubukangurambaga bushishikariza Abanyamulenge kujya muri Twirwaneho no gusaba inkunga yo gufasha M23 ababa i Nairobi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU