Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Karongi: Impanuka y’igare yasize babiri bayikomerekeyemo

Impanuka y’igare yabereye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera mu Kagari ka Kibirizi, yahitanye umuntu umwe abandi babiri barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya Saa cyenda z’amanywa, ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023.

SP Bonaventure Twizere Karekezi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, yemereye Itangazamakuru ko iyi mpanuka yabaye.

Yagize ati: “Ni byo ni impanuka y’igare, ryakubitanye n’umuntu wambukiranyaga umuhanda muri ‘zebra crossing’. Yabaye Saa cyenda (15h00), hakomereka abantu babiri, umunyegare yahasize ubuzima.”

SP Bonaventure Twizere Karekezi yakomeje yihanganisha umuryango wabuze umuntu, anibutsa kandi abatwara amagare ko amagara aseseka, abagira inama yo kujya batwara ku igare ibitarenze ubushobozi.

Ati: “Twihanganishije umuryango ubuze umuntu, amagara araseseka ntayorwa, abatwara amagare turabasaba kwirinda umuvuduko ukabije no kwirinda gutwara ibintu birenze ubushobozi bw’ikinyabitende.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU