Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Umugore wabyaye impanga z’abana batanu, ari kwicuza ikintu kimwe

Umugore wabyaye impanga z’abana batanu ingunga, avuga ko ashima Imana kuko abana be bari gukura neza, gusa avuga ko afite agahinda kandi umutima we ujya umurya kubera ko yababyaranye n’umugabo utari uwe.

Chidinma Amaechi, umugore wo mu gihugu cya Nigeria amaze amezi arindwi abyaye impanga z’abana batanu, zirimo abahungu babiri n’abakobwa batatu ndetse avuga ko bameze neza cyane.

Iyi nkuru yongeye kugarukwaho cyane nyuma ya videwo (Video) uyu mugore yashyize ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yicuza kuba yarabyaye izi mpanga eshanu nyuma yo kujya guca umugabo we inyuma kubera ko atamushimishaga mu buriri.

Abantu benshi bishimira ko umugabo w’uyu mugore amaze igihe kingana gutya yita kuri aba bana batari abe, banamusaba gukomeza kubitaho kuko har’impamvu Imana yatumye bavukira mu rugo rwe, gusa banenga umugore we bavuga ko ari inkozi y’ibibi kubera kugaya umugabo we mu buriri.

Chidinma Amaechi, hashize iminsi mike afunguye konti ku rubuga rwa Tik Tok kugira ngo ajye anyuzaho ubuzima bw’izi mpanga eshanu bamwishyure, cyangwa habe hagira umuha ubufasha kugira ngo zikomeze kugira ubuzima bwiza dore ko avuga ko abana ari umugisha.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!