Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

Umuhungu wa CG (Rtd) Emmanuel Gasana yasabye umukobwa wa Rtd Gen. Kale Kayihura

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 16 Ukuboza, nibwo mu Karere ka Kisoro muri Uganda habereye umuhango witabiriwe n’abarimo Gen. Muhoozi Kainerugaba, wo gusaba no gukwa umukobwa wa Gen. (Rtd) Kale Kayihura, Tesi Uwibambe, wasabwe na Edwin Cyubahiro Gasana, umuhungu w’uwahoze ari umuyobozi w’Igipolisi cy’u Rwanda, Emmanuel Gasana. Amakuru agera ku kinyamakuru New Vision aravuga ko bazasezeranira i Kigali.

 

Kainerugaba, inshuti ya hafi y’uwahoze ari umukuru w’Igipolisi cya Uganda, Gen. (Rtd) Kale Kayihura, yakiriwe mu rugo rwa Kayihura n’amashyi menshi ubwo yahageraga. Kayihura yashimiye Kainerugaba n’umufasha we, Charlotte ku kuba bifatanyije na bo muri uyu muhango wari ubereye ijisho.

Yashimiye Kainerugaba kandi ku ruhare rwe mu gutuma ahabwa ubutabera mu manza zitandukanye yari ahanganye na zo mu nkiko, aho yagizwe umwere ariko bikarangira asezerewe mu gisirikare.

Ubwo yafataga ijambo nawe, Gen. Muhoozi yavuze ko Kayihura ari umwe mu basirikare bakuru bacye ba UPDF bamuhaye ikaze ndetse bakamuyobora ubwo yinjiraga mu gisirikare, ndetse amushimira ko mu bihe byari bigoye atigeze areka kuba umwizerwa kuri Perezida Museveni.

Uyu muhango wo gusaba no gukwa witabiriwe kandi n’abandi bayobozi bakuru muri guverinoma bo muri Uganda no mu Rwanda.

Amakuru aturuka mu begereye iyi miryango avuga ko Cyubahiro na Uwibambe bazasezeranira mu itorero ry’i Kigali mu Rwanda.

Gen. Muhoozi Kainerugaba ari mu bitabiriye

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!