Mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo kurwanya abangiza ibidukikije, abagabo babiri bo mu Karere ka Nyamagabe bafashwe bigabije ishyamba rya Leta baritemamo ibiti byo gutwikamo amakara.
Abafashwe barimo ufite imyaka 40 y’amavuko na mugenzi we w’imyaka 28, bafatiwe mu Mudugudu wa Gikomera, Akagari ka Gakanka mu Murenge wa Kibumbwe, ahagana ku isaha ya saa Moya n’igice z’umugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Ukuboza, nyuma yo gutema ibiti 6 mu ishyamba rya Leta.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yizewe yari yatanzwe n’abaturage baturiye iryo shyamba.
Yagize ati: “Twari dufite amakuru ko hari abantu bakunze kwitwikira ijoro, bagatema ishyamba rya Leta riherereye Mudugudu wa Gikomera. Ku mugoroba wo ku wa Kane, abaturage baturiye ririya shyamba bahamagaye Polisi bavuga ko hari abarimo gutemamo ibiti, nibwo abapolisi bahise bajyayo bahafatira babiri bari bamaze gutema ibigera kuri bitandatu.”
SP Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru yatumye abangizaga ishyamba rya Leta bafatwa, ashishikariza abaturage gukomeza gufata neza ibidukikije batanga amakuru ku babyangiza.
Yaburiye kandi abishora mu bikorwa byo kwangiza ibidukikije ko bazakomeza gufatwa bagakurikiranwa mu mategeko.
Bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kaduha kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.
Ingingo ya 44 y’itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018 rirengera ibidukikije
ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa byo gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).